Abasura u Rwanda banyuze ku kibuga cy’indege cya Kigali ntibazasabwa kwipimisha COVID-19

Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu iyobowe na Perezida Paul Kagame yemeje ko abasura u Rwanda banyuze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali batazasabwa kwipimisha COVID-19.

Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame

Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe muri iriya nama yayobowe na Perezida Paul Kagame, ikaba yanafatiwemo ibindi byemezo bitandukanye.

Mu mwanzuro wa kabiri w’iyi nama wo gusuzuma ingamba zafashwe mu rwego rwo kwirinda no gukumira ubwandu bwa COVID-19, iyi nama yemeje ko abagenzi binjira mu Rwanda banyuze ku kibuga cy’indege i Kanombe batazasabwa kwipimisha COVID-19.

Inama y’Abaminisitiri ariko yasabye ko abakerarugendo basura Pariki zirimo inguge (Nyungwe), n’abasura ingagi (mu Birunga) bagomba gupimwa icyorezo cya COVID-19 mu buryo buhambaye bwitwa PCR Test.

Abakerarugendo basura Pariki zindi bo barasabwa kubanza kwipimisha Covid-19 mu buryo bwihuse buzwi nka Rapid test.

Mu bindi bajyanye no kwirinda COVID-19, Abanyarwanda basabwe kwikingaza mu buryo bwuzuye no gushimangira inkingo kugira ngo bemererwe kujya mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Abanyarwanda kandi barasabwa kwambara agapfikamunwa mu gihe bari ahantu hafunganye hatari umwuka uhagije kandi bahahuriye n’abandi bantu benshi.

Inama y’Abaminisitiri yemeje bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda barimo, Madamu Belen Calvo Uyarra, Ambasaderi w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, asimbuye Nicola Bellomo wamaze gusezera Perezida Paul Kagame.

Hanemejwe Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), mu Rwanda Madamu Ndeye Aissatou Masseck Ndiaye.

- Advertisement -

Inama y’Abaminisitiri yashyizeho Abanyamabanga Bahoraho muri Minisiteri, Fidele Uwimana muri Ministeri y’Ibikorwa Remezo, na Richard Niwenshuti Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubucuruzi n’inganda.

Muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi, Dr Patrick Hitayezu yagizwe Chief Economist, umwanya wahozeho Nyakwigendera Dr Thomas Kigabo.

Inama y’Abaminisitiri yanashyizeho Umuyobozi mukuru mushya w’Ibitaro byitiriwe Umwami Faysal, witwa Dr Zerihun Abebe.

AMAFOTO@Kagame Flickr channel

 

SOMA IBYEMEZO BY’INAMA Y’ABAMINISITIRI 

UMUSEKE.RW