Sri Lanka: Abigaragambya bigabije urugo rwa Perezida bajya muri piscine bariyogera (VIDEO)

Abantu ibihumbi bavuye imihanda yose bajya kwigarambya mu rugo rwa Perezida ruri ku murwa mukuru wa Sri Lanka, amashosho agaragaza abaturage bishimiye kwidumbaguza mu mazi ya piscine iri imbere mu rugo.

Abigaragambya bigabije inzu z’urugo rwa Perezida wa Sri Lanka n’ibiro bye

Abigaragambya bafashe icyemezo cyo guhurira ku murwa mukuru Colombo bagasaba Perezida kwegura kubera uburyo atabasha gusohora igihugu mu bibazo by’ubukungu kimazemo igihe.

Amakuru avuga ko Perezida wa Sri Lanka yakuwe iwe ajyanwa ahantu hari umutekano.

Iki gihugu gihanganye n’ibibazo by’ifaranga ryaguye, gutumiza ibiribwa hanze ndetse n’imiti n’amavuta ya peterol biva hanze.

Abaturage ibihumbi bavuye ahantu hanyuranye ngo bahurire ku murwa mukuru kwamagana Guverinoma, ndetse ngo bamwe bashimise gari ya moshi zibatwarira ubuntu kugira ngo bagere ku murwa mukuru.

Nyuma yo kugera ku murwa mukuru Colombo, abigaragambya bagiye barenga bariyeri z’abapolisi basakuza ngo “Gota jya mu rugo”, nyuma bigaba mu rugo rwa Perezida Rajapaksa.

Amashusho agaragaza abaturage binjiye mu rugo rwa Perezida bakora ibyo bashaka bamwe binjiye imbere mu nzu, abanda buriye hejuru, hari n’abari hanze benshi.

Muri abo bari hanze benshi bishimiye kwidagadura mu mazi ya piscine iri mu rugo rwa Perezida.

Abandi bigaragambya binjiye mu Biro bya Perezida, bakaba bari babigambiriye igihe kuva imyigaragambyo yabo bayitangira mu mezi ashize.

- Advertisement -

Nibura abantu 33barimo n’abashinzwe umutekano bakomerekeye mu myigaragambyo bajyanwa kuvurwa ku Bitaro bya Leta biri mu mujyi wa Colombo, nk’uko Umuvugizi w’ibyo bitari yabibwiye BBC.

Ubutegetsi bwashatse kuburizamo imyigaragambyo bushyiraho ibihe bidasanzwe ku wa Gatanu nijiro ariko abaturage ntibabikozwa, ndetse abatavuga rumwe na Leta n’imiryango itayegamiyeho barabyanga icyo cyemezo kivanwaho imyigaragambyo iraba.

Abavandimwe Mahinda Rajapaksa ibumoso, na Perezida Gotabaya iburyo bwe

Minisitiri w’Intebe, Ranil Wickremesinghe yahamagaje inama y’igitaraganya ihuza abakuriye amashyaka muri Sri Lanka kugira ngo iki kibazo kiganirweho.

Yanasabye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko guteranya Abadepite.

Sri Lanka ni ikirwa kiri mu Mujayepfo y’Ubuhinde, cyabonye ubwigenge mu 1948 kibukuye ku Bakoloni b’Abongereza. Kirimo ubwoko bwitwa Sinhalese, Tamil n’Abasilamu, kikaba gituwe na miliyoni 22.

Umuryango umwe wo mu bwoko bwa Sinhalese ufite amateka akomeye mu butegetsi  bwa kiriya gihugu kuva muri 2009 ubwo bari bamaze gutsinda abo mu bwoko bwa Tamil (Tigers) basabaga kwigenga biteza intambara ikomeye.

Mahinda Rajapaksa yabaye Minisitiri w’Intebe mu bihe bitandukanye kugeza muri Gicurasi 2022 ubwo yongeraga kuva kuri uwo mwanya yashyizweho n’umuvandimwe we Gotavaya amaze gutsinda amatora ya Perezida mu mwaka wa 2019. Nibwo yasimbuwe na Ranil Wickremesinghe wo ku ruhande rutavuga rumwe na Leta, ndetse mu bihe bitandukanye bakaba baragiye basimburana kuri uwo mwanya.

Gotabaya Rajapaksa wabaye Minisitiri w’Ingabo, ubu ni we Perezida w’Igihugu kuva muri 2019.

Umuryango wabo ushinjwa kuba nyirabayazana w’ibibazo by’ubukene n’inzara byugarije igihugu

BBC

UMUSEKE.RW