AS Kigali yasinyishije batatu barimo umusimbura wa Bate

Ku wa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2022, ubuyobozi bwa AS Kigali bubicishije ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe, bwatangaje ko bwasinyishije abakinnyi batatu barimo Abanya-Kenya babiri n’uwo muri Uganda umwe.

Otinda Fredrick Odhiambo ni umunyezamu uzasimbura Bate Shamiru watandukanye na AS Kigali

Abakinnyi basinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka ibiri, ni Satulo Edward  ukomoka muri Uganda ukina mu mutima w’ubwugarizi, Ochieng Lawrence Juma ukina hagati mu kibuga ukomoka muri Kenya n’umunyezamu nawe ukomoka muri Kenya, Otinda Fredrick Odhiambo.

Ni abakinnyi bitezweho kuzafasha iyi kipe kugera mu matsinda y’amarushanwa ahuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup, cyane ko iyi kipe yahakomanze umwaka ushize.

Aba baraza biyongera ku bandi barimo myugariro Akayezu Jean Bosco bakuye muri Étincelles FC, Nyarugabo Moïse bakuye muri Mukura VS, Rucogoza Eliasa wavuye muri Bugesera FC na Man Yakre ukomoka muri Cameroun.

Ochieng Lawrence Juma akina hagati mu kibuga
Satulo Edward ni myugariro ukomoka muri Uganda uzasimbura Mossi wagiye muri Police FC

UMUSEKE.RW