Ben Adolphe yashyize hanze indirimbo “Rimwe” yakoreye muri Tanzaniya -VIDEO

Ben Adolphe uri mu bahanzi bakunzwe hano mu Rwanda by’umwihariko mu bakora injyana ya R&B yamaze gushyira hanze indirimbo nshya “Rimwe” yanasohokanye n’amashusho yayo. Ni indirimbo y’urukundo ahamya ko yakoreye abakunzi be muri rusange.

Ben Adolphe uri mu bize umuziki mu ishuri rya muzika ryo ku Nyundo

Kuri uyu wa 13 Nyakanga 2022 nibwo Ben Adolphe yasohoye indirimbo yise ‘Rimwe’ ikaba yarakorewe mu Rwanda mu buryo bw’amajwi, mu gihe amashusho yayo yo yafatiwe muri Tanzania.

Iyi ndirimbo nshya Ben Adolphe yashyize hanze, yayanditse afatanyije na Okkama na Element bamaze kubaka izina mu muziki w’u Rwanda.

Hari aho agira ati “I’m in love with you nzakwereka mama, kandi si ugukabya,. sinzi niba ibyo mvuga mfite sense niwowe umpa gutuza niyo byanze,…”

Ni indirimbo ifite amashusho yiyubashye, ahenze, arimo abakobwa bambaye neza. Birigaragaza ko yashowemo akayabo k’amafaranga.

Yabwiye UMUSEKE ko yishimira iterambere ry’umuziki we by’umwihariko uko wakirwa muri rubanda.

Ati “Ikintu Nishimira cyane muri uno muziki wanjye n’uko ibikorwa byanjye bigenda bitera imbere kandi abantu bakagenda barushaho kubyishimira.”

Avuga ko gukora indirimbo zihenze bimusaba kwirya akimara kugira ngo umuziki we ugere ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Nta yandi maboko andi inyuma, iyo ushaka ibyiza urabiharanira ndetse ugashora gusa n’umuryango wanjye uramfasha.”

- Advertisement -

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Element naho amashusho yayo yafashwe anatunganywa na Khalifan Khalmandro uri mu bafite izina muri Tanzania.

Reba hano amashusho y’indirimbo Rimwe ya Ben Adolphe

MUNEZERO MILLY FRED / UMUSEKE.RW