Mu nteko rusange yahuje abanyamuryango b’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, abayitabiriye basabye ko Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe, Muhire Henry, yirukanwa burundu kubera amakosa yakoze mu masezerano ya MASITA.
Abasabye ibi bashingiye ko uyu Munyamabanga yakoze amakosa yo gusinya amasezerano mu izina rya Ferwafa kandi uru rwego rutabizi, ndetse aya masezerano akaba ashobora kugira ingaruka mbi ku banyamuryango bayo.
Muri iyi nteko rusange, Nizeyimana Olivier uyobora Ferwafa, yavuze ko iri shyirahamwe rifatanyije na Minisiteri ya Siporo batanze uburenganzira bwo gushaka uruganda ruzambika ikipe y’Igihugu, ariko batigeze batanga uburenganzira bwo gusinya amasezerano ndetse batunguwe no kubyumva.
Akivuga ibi, bamwe mu banyamuryango ba Ferwafa, basabye ko Muhire Henry yakwirukanwa mu kazi ke kuko yakoze amakosa akomeye kandi azakora ku mupira w’amaguru w’u Rwanda.
Mu basabye ko Muhire yakwirukanwa, harimo perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal wavuze ko ubwo aheruka ku mugabane w’i Burayi, yabwiwe n’abayobora uruganda rwa MASITA ko uru ruganda ruzajyana Ferwafa mu nkiko za FIFA.
Perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier, yasabye Abanyamuryango kwihangana kuko inzego zirimo RIB, zikomeje gukora iperereza kuri ibi bivugwa kuri Muhire Henry.
UMUSEKE.RW