DRC: Umuyobozi wa Kiliziya arashinja Perezida Tshisekedi kumwiba ubutaka

Uhagarariye  Kiliziya Gotolika mu Mujyi wa Kinshasa, akaba n’umwarimu wigisha bibiliya muri seminari ya Mutagatifu Yohani, XXIII , Padiri Christian Ngazin yashinje Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, akaba na muramu we, Antoine Felix Tshisekedi, kumunyaga ubutaka bwa kiliziya , ibintu yise ko” ari ibikorwa bya Leta y’ububandi.”

Perezida Felix Tshisekedi arashinjwa kwiba ubutaka bwa Kiliziy Gatolika

Padiri Ngazin yavuze ko Perezida Tshisekedi yamunyaze ubutaka bureshya na Hegitari 9 , bwahoze ari ubwe kuva abakoroni baza muri iki gihugu.

Yavuze ko muri 2019, itsinda ry’abantu  baje mu butaka bwa Kiliziya ayoboye “igice kinini cy’ubutaka bw’itorero cyajyaga cyakirirwamo amahugurwa n’ibiterane ,bagitwara mu manyanga.”

Yongeyeho ati “Kuri uyu wa Mbere , baraje , bamenagura inzugi, batera abashinzwe umutekano, batangira ibikorwa byo kubaka. Aba baje mu izina rya  John Nyakeru , ubu ni ubujura rwose. “

Uyu mupadiri avuga ko Nyakeru, ni Ambasaderi wa Congo muri Kenya akaba n’umuvandimwe w’umugore wa  Perezida Tshisekedi, Denise Nyakeru.

Karidinali Fridolin Ambongo, arikipiskopi wa Kinshasa nawe ashimangira ko ubu butaka bwahoze ari ubwa diyosezi ya kishasa.

Yakomeje agira ati “ Ubu butaka bwahoze ari ubwa diyosezi ya Kinshasa mu gihe cy’ubukoroni.”

Ubusanzwe kiliziya Gatolika n’abayobozi muri Congo babanye neza nubwo hari ubwo batajya bumvikana.

Umunyamategeko w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo,Kataka Okito, yavuze ko kuva muri 2019 , ari bwo iki kibazo cyavutse.

- Advertisement -

Yavuze ko ari umunyamategko w’abavugwa ko bari muri iyi dosiye atashatse gutangaza kandi ko mu gihe kiliziya yumva ko yararenganye yatanga ikirego.

Yagize ati “Kwiyandikisha ku butaka biragari, ubutabera burahari, niba Itorero ryumva ryarenganijwe rishobora kujya mu Rukiko kurega abakiriya banjye.”

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW