Farouk Ruhinda Saifi yabuze ayo acira n’ayo amira

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu gihe shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda ibura iminsi ibaze ngo itangire, abakinnyi bakomeje gushaka aho bazakorera akazi kaho mu mwaka utaha w’imikino.

Farouk Saifi ari ku isoko

Farouk Saifi nka rutahizamu utari mushya mu mupira wo mu Rwanda, avuga ko akomeje kugorwa no kuba hari amakipe amwishisha kuko akina nk’Umugande nyamara yanagera muri Uganda bakamwishisha kuko bashyira imbere kuzamura abakiri bato muri icyo gihugu.

Mu kiganiro yahaye UMUSEKE, Farouk yavuze ko mu minsi ishize yari yumvikanye na Sunrise FC ariko hakirimo ibibazo by’amafaranga yasabye kugira ngo abashe gusinyira iyi kipe.

Ati “Umwaka w’imikino ugiye kuza ntabwo ndamenya ikipe nzakinira. Ndacyari gushakisha, ikipe iri bumpe amahirwe yose ndi tayari kuyikinira. Sunrise hari ibintu bikeya byanze gucamo, barambwira ngo mbe ntegereje.”

Yongeyeho ati “Birashoboka ko ntayikira kuko bafitemo ibibazo by’amafaranga. Kubera ko shampiyona bayigije imbere, bafite kugura ibikoresho by’abakinnyi, kwishyura ibyangombwa, kubahemba n’ibindi. Barambwiye ngo nyuma y’ibyo nibwo bazandeba cyangwa nzishakire ahandi. Ni ko bambwiye.”

Ibi birasobanura ko amahirwe ya Farouk yo gukinira Sunrise FC, ari hafi ya ntayo ukurikije ibyo umukinnyi we yivugira. Mu mukino wa gicuti iyi kipe iheruka gutsinda APR FC, uyu rutahizamu yatsinzemo ibitego bibiri.

N’ubwo yagiye agorwa n’imyitwarire yo hanze y’ikibuga, ariko ntawe ushidikanya ku bushobozi bwe mu kibuga, ariko kubona akazi mu Rwanda no muri Uganda biracyari ingorabahizi.

Farouk avuga ko ashengurwa no kuba iyo agiye Uganda bamwita Umunyarwanda bigatuma atahabona ikipe kuko hitabwaho abakiri bato b’iki gihugu, yagaruka mu Rwanda kuhashaka akazi, amakipe akamwishisha.

Ati “Njye narindi mu rugo i Bugande nkora imyitozo gusa. Naje muri Rayon kugerageza ngo ndebe ko nabona amahirwe yo gukina ariko ntayo nabonye.”

- Advertisement -

Avuga ko muri Uganda bimugora kuhakina kubera imyaka amaze mu Rwanda, bituma bamubona nk’Umunyarwanda kuruta kumubona nk’Umugande.

Ati “Kampala biragoye kuhakina kubera imyaka maze mu Rwanda. Bisa nk’umuntu batazi kandi nabo bamfata nk’Umunyarwanda. Bumvise ko nakiniye u Rwanda, nabo bari gufasha abana babo nyine.”

Uyu mukinnyi akina nk’umunyamahanga kuva yagera mu Rwanda, ariko avuga ko Ferwafa na Minisiteri ya Siporo bamwemereye kumufasha akazabona Ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Ati “Ferwafa na Minisiteri banyemereye kuzamfasha. Urwego rw’Igihugu rw’Abinjira n’Abasohoka, rwambwiye kubanza kubona umukoresha mujyane hariya, hanyuma hagire ibindi bikorwa.”

Avuga ko ashengurwa no kubona ajya Uganda akahabura amahirwe, yanagaruka mu Rwanda akahabura akazi. Rimwe na rimwe ajya yicuza kuba yarakiniye u Rwanda ariko akaba nta Bwenegihugu bwarwo afite, ariko we nta yandi mahitamo afite.

Ati “Bwa mbere nemererwa Ubwenegihugu nakiniraga Bugesera FC, hazamo ibibazo turatandukana. Rimwe na rimwe ushobora kwicuza ubona ko nta mahirwe ufite muri Uganda, no mu Rwanda wahisemo ukabona nta mahirwe, ariko hari igihe ubyirengagiza ugashakisha ubuzima kugira ngo utere imbere.”

Uyu musore yakiniye amakipe arimo APR FC, Bugesera FC, AS Kigali FC n’Isonga FA yatumye benshi bamumenya.

Farouk avuga ko ajya Uganda bakamwita Umunyarwanda, yagaruka mu Rwanda akahabura amahirwe

UMUSEKE.RW