Gasabo: Umukozi wo mu rugo wemeye ko yishe umwana agiye kuburanishwa mu mizi

Nyirangiruwonsanga Solange ukekwaho kwica umwana wo mu rugo yakoragamo, urubanza rwe rugiye kuburanishwa mu mizi nk’uko Umuvugizi w’Inkiko yabibwiye UMUSEKE.

Nyirangiruwonsanga Solange ukekwa kwica Rudasingwa Ihirwe Davis w’imyaka 9.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rugiye kuburanisha urubanza rwa Nyirangiruwonsanga Solange ukekwa kwica umwana wo mu rugo  yakoreraga, urubanza ruteganyijwe ku wa 11/6/2022 ruzaburanisha mu buryo bwa bwihuse.

Nyirangiruwonsanga Solange  yatawe muri yombi  taliki ya  15 Kamena, 2022 ashinjwa kwica Rudasingwa Ihirwe Devis  w’Imyaka 9 y’amavuko amunigishije umwenda.

Akimara gufatwa Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B.Thierry  yabwiye UMUSEKE ko  ukekwaho icyaha yemeye ko ari we wishe uyu mwana Rudasingwa Ihirwe Devis.

Mu gushaka kumenya aho urubanza rugeze  ruburanishwa, UMUSEKE wabajije Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Mutabazi  Harrison  avuga ko  bagiye kwihutisha urubanza rukaburanishwa badategereje ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo iminsi 30 ku cyaha  cy’ubwicanyi  nk’iki kuko nyiri ubwite akemera.

Ati: “Uru rubanza ruzaburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 11/6/2022 mu buryo bwa accéléré.”

Bamwe mu banyamategeko babwiye UMUSEKE ko iyo  Urukiko rufashe icyemezo  cyo kuburanisha uregwa muri ubu buryo bwa accéléré, ushinjwa aba yafatiwe mu cyuho, cyangwa yemera icyaha ibi bigatuma Ubugenzacyaha bukora dosiye mu gihe cya vuba bukayishyikiriza Ubushinjacyaha, ku buryo mu minsi 5 buba buyishyikirije Urukiko  ari na rwo rutangira kuyiburanisha mu mizi.

Rudasingwa Emmanuel Victor Se wa Rudasingwa Ihirwe avuga ko Urukiko  Rwisumbuye rwa Gasabo,  rukimara gushyikirizwa dosiye rwahise  rumutumiza nk’umutangabuhamya kugira ngo azitabe uwo munsi.

Yagize ati: “Ndizera ko nzahabwa Ubutabera, kuba uyu mukozi abyemera bifite icyo bivuze ahubwo Urukiko ruzamubaze impamvu yabimuteye n’abamutumye kwica umwana wacu.”

- Advertisement -

Nyirangiruwonsanga ubwo umwana yari akimara gupfa, yihutiye guhamagara nyina wari mu yindi mirimo hirya y’urugo amubwira ko umwana yiyahuye.

Rudasingwa avuga ko  nta kibazo yigeze agirana n’uyu mukozi cyatuma abicira umwana.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha Dr Murangira B.Thierry yadutangarije ko Nyirangiruwonsanga Solange  akurikiranyweho ko  icyaha cy’ubwicanyi, gihanwa n’ingingo ya 107 y’itegeko ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange akaba yahanishwa igihano cya BURUNDU igihe Urukiko rwamuhamya icyaha.

Rudasingwa Ihirwe Devis yigaga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE. RW/Gasabo.