Gasogi yahaye impano Umuri Foundation ya Jimmy Mulisa

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatatu tariki 27 Nyakanga 2022. Iri rerero ryashinzwe na Jimmy Mulisa usanzwe ari umutoza wabigize umwuga, ryongeraga kubona izindi mpano nyuma y’indi mipira ryaherukaga kubona.

Umuri Foundation yahawe imipira na Gasogi United

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko iyi kipe ya Gasogi United yahaye Umuri Foundation imipira icumi yo gukina n’ibindi bikoresho bitandukanye bifasha mu myitozo.

N’ubwo ari impano iyi kipe yahaye iri rerero, mu minsi iri imbere impande zombi zishobora kuzagirana ubufatanye buhoraho.

Babicishije ku mbuga nkoranyambaga zabo, Umuri Foundation yashimiye cyane umuyobozi wa Gasogi United, KNC ku bw’iyi mpano y’imipira.

Bati “Turashimira KNC umuyobozi wa Gasogi United ku bwo gutanga imipira mu irerero ryacu.”

Undi uheruka guha impano z’imipira iri rerero, ni Sibomana Emmanuel uzwi nka Sibo watanze imipira umunani kandi akaba yarijeje ubuyobozi bwa Umuri ko azakora ubuvugizi abana bakabona ibindi bikoresho bakenera.

Irerero rya Umuri Foundation ririmo abana b’abahungu n’abakobwa bafashwa gukuza impano zabo zo gukina umupira w’amaguru, ariko babijyanisha no kwiga.

Mu minsi ishize Umuri Foundation yari yahawe indi mipira umunani

UMUSEKE.RW