Amahugurwa y’iminsi icumi agiye gufasha abagera kuri 50 bigishijwe uburyo bwo gutunganya neza imihanda yangiritse, harimo gusibanganya ibinogo, kuringaniza neza aho umuhanda uba watwawe n’amazi y imvura, no kuringaniza umuhanda ku buryo abawugendamo bagenda nta nkomyi.
Do Nou Technology ni uburyo bwo gukora imihanda yangiritse bifashishije udufuka, guhugura abasanzwe bakora imihanga mu karere ka Gicumbi byakozwe mu rwego rwo kubongerera ubumenyi, hagamijwe gukemura ibinogo ndetse no kuba umuhanda waba uri hasi ushaka kuwuzamura hejuru ukifashisha ubu buryo mu gutegura ahangiritse.
Amahugurwa yabereye ku muhanda uhuza akarere ka Gicumbi na Rurindo, ahari Umudugudu wa Nyamabuye uhuza aKagari ka Gaseke na Kabeza mu murenge wa Mutete w’ karere ka Gicumbi werekeza muri Rulindo, abahuguwe bavuga ko nta mihanda yangiritse mu karere izongera kubananira.
Umurerwa Clementine umwe mu bahawe amahugurwa, avuga ko ubusanzwe imirimo yo gusana imihanda ari akazi kabo ka buri munsi gusa ko hari hakenewe ubumenyi bwo gukoresha imifuka kuko iyo hagiyemo ibitaka usanga bikamura amazi yarengeraga umuhanda ugasanga usumbana mu gihe cy’ imvura.
Agira ati “Baduhuguye mu minsi icumi ariko tuhungukiye ubumenyi bwinshi kuko n’ubusanzwe dusibanganya ibinogo mu mihanda, byari ukongera ubumenyi ariko noneho nta mirenge bazongera kuduhamagara ngo tujye gusibanganya ibinogo ngo hatunanire.”
Musefano Ildeponse nawe wahuguwe mu buryo bwa Do Nou Technology, ashima cyane umushinga wateguwe n’igihugu cy’Ubuyapani kuko ubwenge bari bafite bwiyongeyeho mu buryo budasanzwe , gusa ko nabo bagomba gusangiza ubumenyi abatuye mu Mirenge begeranye.
Ati “Turashima cyane umushinga wa Core Rwanda( Community Roads Empowerment) ni mu buryo twigishijwe n’abaturuka mu gihugu cy’Ubuyapani ariko badusangije ubumenyi bwari bucyenewe, igisigaye natwe n’ukwigisha abatuye mu Mirenge twegeranye ,maze dufatanye guhangana n’ ibiza bikunze kwibasira imihanda yacu.”
Ntakirutimana Obed umwe mu batanze amahugurwa yo gukora imihanda bifashishije imifuka, avuga ko uyu mushinga wateguwe mu rwego rwo guhangana n’ibinogo bisibanganya imihanda, kandi ko usibye Akarere ka Gicumbi amahugurwa bakomeje kuyatanga no mu bindi bice by’ igihugu, hagamijwe gukumira imihanda ikunze kwangirika kubera imodoka cyangwa amazi menshi mu gihe cy’ imvura.
Ati “Mu Karere ka Gicumbi twahuguye abagera kuri mirongo itanu,amahugurwa yakozwe mu minsi icumi ,tumaze guhugura abari mu Turere 18, dufite intumbero yo kuba mu mwaka wa 2024 tuzaba tuzengurutse Uturere mirongo itatu tugize igihugu.”
- Advertisement -
EVENCE NGIRABATWARE / UMUSEKE.RW i Gicumbi