Habuze iki ngo ibikorwa bya MONUSCO bitange umusaruro muri Congo?

Hashize imyaka myinshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikibazo cy’umutekano mucye cyarabaye akarande. Ni igihugu kinini ariko uko gituwe ni nako n’umutekano wacyo ugerwa ku mashyi ahinini bitewe n’inyeshyamba zibarizwa muri icyo gihugu.

Izi ngabo za MONUSCO n’ubwo zifite ibikoresho bihagije hibazwa impamvu ituma itarandura imitwe yitwaje intwaro

Vuba aha, Umutwe wa M23 kuri ubu ufatwa nk’uwiterabwoba na leta ya Kinshasa wubuye imirwano n’igisirikare cya Leta,FARDC, ifatanyije na FADLR, ndetse unigarurira uduce tunini twa Congo turimo na Bunagana.

Iki gihugu cyakunze kurangwa n’umutekano mucye, Umuryango w’Abibumbye ufata icyemezo cyo koherezayo ingabo (MONUSCO) hagamijwe kurinda abasivile,abakora mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu ,iy’abaterankunga n’abandi.

Ni ubutumwa kandi buheruka kongererwa igihe n’akanama k’umutekano mu Muryango w’Abibumbye, biteganyijwe ko buzarangira mu mpera z’umwaka wa 2022, nubwo nta wahamya ko Izo ngabo zizava muri icyo gihugu.

Ariko kuva MONUSCO yagera muri icyo gihugu, bisa nk’aho ntacyo byatanze kuko imitwe yitwaje intwaro n’umutekano muke muri Congo byakomeje kwiyongera.

Muri Gicurasi uyu mwaka, ingabo za ONU ziri mu butumwa bw’amahoro muri Congo, zakoresheje za kajugujugu n’imbunda zirasa imizinga, zinjira mu mirwano ishyamiranyije M23 na Leta.

Icyo gihe MONUSCO kuri twitter yavugaga ko M23 yabateye ,ikanatera ingabo za Leta ahitwa Shangi muri Teritwari ya Rutshuru.

M23 nayo yavugaga ko yatewe n’ingabo za leta ifatanyje n’inyeshyamba za Mai Mai na FDLR nyuma MONUSCO nayo ikinjira mu mirwano na za kajugujugu nk’uko BBC icyo gihe yabitangeje.

Ibi bisa nk’aho MONUSCO yahinduye umuvuno kuko kwinjira mu ntambara atari cyo cyari kigenderewe mu butumwa bw’amahoro.

- Advertisement -

Abasesenguzi basanga hari inyungu zihishe inyuma…

Umwarimu muri Kaminuza y’uRwanda akaba n’Impuguke muri Politiki Mpuzamahanga,Dr Ismael Buchanan, yabwiye UMUSEKE ko MONUSCO yagakwiye guhindura imikorere kuko igihe imaze muri Congo itatanze umusaruro.

Yagize ati “Numva ko icyo dusaba hagakwiye guhindurirwa imikorere ya ONU muri Congo. Naho ibibazo by’uRwanda na Congo biravugwa muri ONU, ikibazo ahubwo birakorwa bite.”

Yakomeje agira  ati “Nta wamenya uruhande iherereyemo (MONUSCO) ariko ruragaragara kuzi kureba kure. Ntabwo navuga ko MONUSSCO ifatanyije na FDRL,FARDC, ariko mu buryo bumwe cyangwa ubundi imyaka imaze hariya ntabwo ikibazo cyaba kimeze kuriya.

Ikindi kuba batumva ikibazo cy’abitwa M23 ni abaki? Barashaka iki?aho niho hari ikibazo gikomeye cyane gikenewe gucukumburwa bakareba. Impamvu bari kwirengagiza ikibazo gihari, ni inyungu babifitemo,mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

Nubwo amahanga agaragaza ko adashyigiye ko umutekano mucye no gukomeza guhangana hagati ya M23 na FARDC bikomeza, Dr Ismael Buchanan asanga yihishe mu nyungu runaka akitwaza intambara.

Yagize ati “Amahanga yabigizemo uruhare rwinshi runakomeye(kugerageza kugarura umutekano),ariko kenshi cyane biterwa n’uko igihugu kirinda ubusugire bwacyo. Hari n’abakigiramo uruhare bitewe n’inyungu babifitemo, bitari gucyemura ikibazo ahubwo ari ugushyushya urugamba ngo ibintu bibe byacika, bibe ikibazo gikomeye.”

Yakomeje ati “Icyo ari cyo cyose ni uko abantu baba bakwiye kwicara bakaganira,ariko haracyarimo imbaraga zigomba gushyirwamo kugira ngo amahanga yose yumve ikibazo kimwe, yumve ko ikibazo atari ibirego Congo iri gushaka gushyira ku Rwanda ko ruri muri Congo.”

Abakuru b’Ibihugu b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, baheruka gusaba ko imitwe yitwaje intwaro iri mu Burasirazuba bwa Congo irambika intwaro hasi, mu gihe yakwinangira, ingabo zo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba zikazigabaho ibitero.

Gusa Dr Ismael asanga kuba ingabo z’Akarere ko muri Afurika y’Iburasirazuba zajya muri Congo bitatanga igusubizo kirambye  ariko mu gihe ibiganiro bitagerwaho, ingabo zatanga igisubizo.

Yagize ati “Ntabwo ari cyo gisubizo cya mbere ariko ntibivuga ko bitaba igisubizo. Intambara ntabwo ikemura ibibazo ariko kuba bigeze aha bishobora kuba ari cyo gisubizo bumva cya ngombwa kubera ko bumva inzira za Politiki zananiranye. Ariko kugeza magingo aya, numva ko inzira ya Politiki itarananirana. Kohereza ingabo ntabwo ari cyo gisubizo cyiza ariko ni nacyo gishobora gutuma umuvuduko w’ikibazo wari uhari ugabanuka. Igisubizo cya mbere ni ibiganiro, inzira ya diporomasi.”

Byitezwe ko abakuru b’Ibihugu by’uRwanda na Congo baganira ku bibera mu Burasirazuba bwa Congo, hashakwa igisubizo kirambye no guhagarika ibirego ku mpande zombi.

Congo ishinja uRwanda gushyigikira M23 naho M23 ikavuga ko FARDC yahuje imbaraga na MONUSCO n’umutwe w’iterabwoba urimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi  bakaza guhungira muri Congo,FDRL.

Umwarimu muri Kaminuza y’uRwanda akaba n’Impuguke muri Politiki Mpuzamahanga,Dr Ismael Buchanan

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW