Ikibazo cy’amashanyarazi acika i Musanze kigiye gukemuka

Sitasiyo nshya y’amashanyarazi yatashywe mu Karere ka Nyabihu ikaba ifite ubushobozi bwa Megawati 40 hamwe n’umuyoboro wa Mukungwa-Nyabihu, byitezweho kugabanya cyane icikagurika ry’amashanyarazi ndetse n’ihindagurika ry’ingano y’atangwa mu Turere twa Nyabihu, Rubavu, Musanze, Ngororero na Muhanga.

Sitasiyo y’amashanyarazi yatashywe yuzuye itwaye asaga miliyoni 14 n’igice

Ku wa 09 Nyakanga 2022 mu Karere ka Nyabihu nibwo hatashywe ku mugaragaro iyi Sitasiyo nshya y’umuriro w’amashanyarazi n’umuyoboro wa Mukungwa ya mbere- Nyabihu.

Sitasiyo yagabanyije uburebure bw’umuyoboro wa Gisenyi wagezaga amashanyarazi muri turiya Turere twose uturutse kuri sitasiyo ya “Camp-Belge” i Musanze ku ntera ya kilometero zisaga 70.

Yuzuye itwaye miliyoni zisaga 14 n’igice.

Bamwe mu baturage begerejwe iyi sitasiyo y’amashanyarazi n’abo mu Turere duturanye na Nyabihu, bavuga ko ari umwanya bahawemo rugari ngo batangire gushora imari mu bikorwa bibateza imbere nta kwikanga kuko babonye amashanyarazi ahagije.

Nsengiyumva Clement yagize ati “Twagiraga amashanyarazi make cyane ku buryo iyo mu isantere bacanaga imashini ziyakoresha cyangwa abacuruzi bafite za tereviziyo bazicanye ubwo twe twayaburaga, akaza acikagurika, bamwe bayafite ikindi gice ntayo, ariko kuva tubonye amashanyarazi afite ingufu, tugiye kuyabyaza umusaruro.”

Akimana Julienne nawe ati “Twishimiye cyane iyi sitasiyo y’amashanyarazi twegerejwe, hari abatagiraga umuriro mu ngo kuko kuwufatira kure bihenda, ariko twese tugiye gucana. Nkanjye nturiye umuhanda nzahita ngura akamashini gasya isombe ntangire nkorere inoti.”

Sitasiyo izongera ubwiza bw’amashanyarazi atangwa mu bice bitandukanye birimo na Musanze

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG), Eng. Ron Weiss avuga ko ibikorwa nk’ibi bigezweho nyuma yo kwibohora kw’Abanyarwanda bikwiye kwishimirwa, yizeza abaturage kubona umuriro w’amashanyarazi ufite imbaraga udacikagurika nk’intego bihaye.

Eng. Ron Weiss asaba abaturage kuwubyaza umusaruro bukaka inganda n’ibindi bikorwa bikenera gukoreshwa n’amashanyaeazi.

- Advertisement -

Ati “Ibi bikorwa by’iterambere tubigezeho nyuma yo kwibohora kw’Abanyarwanda birashimishije cyane harakabaho kwibohora kw’Abanyarwanda, turashima Leta y’u Rwanda igira uruhare runini mu kubidufashamo, abatuye muri aka gace n’Uturere tuhakikije n’abashoramari mwagure ibikorwa byanyu bikoresha amashanyarazi mwiteze imbere kuko arahari ahagije.”

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ibikorwa remezo, Eng.Patricie Uwase yasabye abayobozi bireba gushyira ku isonga umuturage wese ubagana akeneye amashanyarazi cyangwa yagize ikindi kibazo kijyanye nabyo, agahabwa serivise yihuta kugira ngo barusheho kwihutisha umuvuduko  w’iterambere Igihugu kigenderaho.

Yagize ati “Turasaba ubuyobozi burebwa no gutanga serivise z’amashanyarazi gushyira ku isonga umuturage yaba mu magambo n’ibikorwa, si umukoro mushya tubahaye kandi twizeye ko muzabikora, umuturage ubagannye akeneye amashanyarazi ayahabwe vuba atagombye gusiragizwa, niba agize ikibazo cy’umuriro yaba muri mubazi n’ahandi akemurirwe ikibazo vuba kugira ngo amashanyarazi bahawe barusheho kuyabyaza umusaruro.”

Kugeza ubu mu gihugu hose hamaze kubakwa sitasiyo z’amashanyarazi zigera kuri 32, bikaba biteganyijwe ko kugera mu mwaka wa 2024 hazaba hamaze kubakwa izigera kuri 44, byose bikazihutisha intego Leta yihaye y’uko kugera muri uyu mwaka wa 2024 abaturage bazaba bafite umuriro mu ngo zabo 100%, mu gihe ubu bigeze ku kigereranyo kirenga 71.92% by’ingo zifite amashanyarazi.

Hasuwe ibyumba bitandukanye by’ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukoresha iyi sitasiyo y’amashanyarazi

Nyirandikubwimana Janviere