Imikino yo kwishyura muri shampiyona y’abakozi, irarimbanyije. Amakipe amwe yasoje imikino yayo ategereje ikindi cyiciro, andi akomeje gukina imikino y’ibirarane itarakiniwe igihe.
Iyi mikino y’abakozi ikinwa mu byiciro bitandukanye bitewe n’umubare w’abakozi bakora mu kigo runaka. Icyiciro cya Mbere [A] kibarizwamo ibigo bifite abakozi ijana kuzamura, mu gihe icyiciro cya Kabiri [B] kibarizwamo abakozi bari munsi y’ijana.
Mu cyiciro cya Mbere [A] amwe mu makipe yasoje imikino yayo yo kwishyura, andi aracyakina. Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize imikino yo kwishyura yarakomeje ndetse ibitego birarumbuka.
Mu mikino icumi y’umupira w’amaguru yakiniwe ku bibuga bitandukanye, habonetsemo ibitego 49. Ikindi cyagaragaye kuri uyu munsi, ni ikipe ya Rwandair FC yatsinzwe na MOD FC ibitego 3-2 mu mikino wabereye mu kigo cya gisirikare cya Kanombe giherereye mu Busanza.
Uko imikino yose yagenze mu Cyumweru gishize.
Umupira w’amaguru:
Nisr 5-1 CHUB
Rssb 0-1 UR
Mod 3-2 Rwandair
- Advertisement -
Rbc 5-0 Wasac
REG 7-2 RRA
Rms 0-1 RBA
Minafet 0-6 Risa
Rmb 5-2 Minecofin
Mifotra 0-6 Minagri
BRD 0-3 IPRC
Muri Basketball:
RRA 17-69 Wasac
Rwandair 115-32 CHUB
Mod 55-35 REG
Muri Volleyball:
RRA 3-0 Mod
Minisports 3-1 Minecofin
Mu bigo by’abikorera habaye umukino umwe wa Basketball, wahuje Stecol yatsinze I&M Bank amanota 67-52.
Imikino ya shampiyona yo izakomeza kuri uyu wa Gatanu w’iki cyumweru mu bigo bya Leta, mu gihe mu bigo by’abikorera byo bikina ku wa Gatandatu no ku Cyumweru bitewe n’ingengabihe ya shampiyona.
UMUSEKE.RW