Imodoka ya RCS yagonze umuntu wari ugiye gusenga

Nyanza: Mu mudugudu wa Rugari mu kagari ka Kibinja mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza haravugwa impanuka y’imodoka ya RCS yagonze umukecuru ahita apfa.

Mu mutuku ni mu Karere ka Nyanza

Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2022 ahagana i saa tatu n’igice za mugitondo imodoka yo mu bwoko bwa TOYOTA Corolla y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) ifite plaque GR 331 E yari itwawe n’umucungagereza igeze ku muhanda Nyanza-Huye igonga umukecuru witwa Rachel Rushirabake w’imyaka 66 y’amavuko ahita yitaba Imana.

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, SSP Rene Irere yabwiye UMUSEKE ko nyakwigendera yagonzwe ubwo yambukiranyaga umuhanda

Ati “Uwo mukecuru yagonzwe ubwo yambukiranyaga umuhanda ahita yitaba Imana.”

Amakuru abatuye muri kariya gace babonye iriya mpanuka bahaye UMUSEKE ni uko nyakwigendera yari agiye mu materaniro muri Kaminuza ya UNILAK aho Abadventiste b’umunsi wa karindwi bo mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyanza bari bateraniye.

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda yibukije abakoresha umuhanda ko bagomba guteganya bakamenya aho bageze.

Yabwiye abagenzi kwitonda bakareba niba nta binyabiziga bibari hafi  mbere yo kwambuka.

SSP Irere yibukije abatwara ibinyabiziga guteganya bareba niba bageze mu nsisiro bakagabanya umuvuduko bakagenda gahoro kandi bagaha uburenganzira  abanyamaguru nkuko amategeko abiteganya.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe gukorerwa isuzuma mu Bitaro bya Nyanza.

- Advertisement -

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i  Nyanza