Inama ya Gen Kabarebe ku rubyiruko “mukore ubukire ntibugira aho bugarukira”

Gisagara: Umujyanama wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda  mu by’umutekano, General James Kabarere, yashimiye urubyiruko rwo mu Karere ka Gisagara  ku mbaraga n’umuhate wo gukorera igihugu, ashima ibikorwa byo kubaka rwakoze mu mihigo ijyanye no guhindura ubuzima bwabo n’abaturage batishoboye.

Gen James Kabarebe aganiriza urubyiruko

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Nyakanga 2022, Gen Kabarebe yahaye urubyiruko ikuganiro mu ihuriro rifite insanganyamatsiko igira iti “Turusheho kumenya amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu n’uruhare rwacu, urugendo rurakomeje.”

Umujyanama wa Perezida mu by’umutekano yabwiye urubyiruko ko imyaka 28 u Rwanda rumaze rwibohoye , urugendo rwabaye urwo ku rwubaka mu nkingi zose ku buryo ari igihugu cyifuzwa n’abanyamahanga ku gitura.

Yasabye urubyiruko kandi n’abitabiriye iri huriro kudahagarara aho, ahubwo ko urugamba rukomereje mu kwibohora ubukene, iterambere rikarushao kuzamuka mu ngo, Akarere n’Igihugu muri rusange.

Yagize ati “Kandi nta mupaka w’ubukire uhari.”

Minisitiri w’urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, na we uri mu batanze ikiganiro, yasabye urubyiruko  gukunda igihugu no kubyaza umusaruro amahirwe rufite  yo kuba  gifite ubuyobozi bwiza.

Yibukije urubyiruko  ko kugira ngo rubashe kubyaza  umusaruro amahirwe  igihugu kiruha, bisaba kuba maso, kugira ibitekerezo bizima n’ubushake bwo gukora, kurangwa  n’imyitwarire myiza ndetse no kwiyizera.

Urubyiruko rwitabiriye iri huriro ni urw’abagize inama y’igihugu y’urubyiruko, abakorerabushake mu gukumira ibyaha, urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi, abanyeshuri ba Kaminuza, abakozi  bakiri  mu cyiciro cy’urubyiruko n’abandi.

Inama yabereye mu nzu mberabyombi yo mu Karere ka Gisagara
Abayobozi batandukanye baganirije urubyiruko

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW

- Advertisement -