Mu itangazo ryasohowe n’umutwe wa M23 umaze iminsi uhanganye n’ingabo za Leta ya Congo, rivuga ko hari ibimenyetso bigaragaza ko ingabo za Leta n’imitwe izifasha ku rugamba ziri mu myiteguro yo kugaba ibitero bishya ku birindiro by’inyeshyamba.
Hashize iminsi mu Burasirazuba bwa Congo by’umwihariko ahabera urugamba hagati ya m23 n’ingabo za Congo, imirwano isa n’iyahagaze.
Gusa M23 yagaragaje impungenge z’uko FARDC, FDLR-NYATURA, APCLS, FPP/AP/KABIDO zikomeza kwisuganya zitegura imirwano mishya ku birindiro bya M23.
Itangazo ryo ku wa Gatatu rivuga ko ingabo za Leta zikomeje kwegeranya ibikoresho by’urugamba ndetse no gushyira hamwe abasirikare benshi baza gufasha abari ku rugamba, ibyo M23 ivuga ko bishobora gutuma intambara yubura mu gihe habura igihe gito ngo igihugu kijye mu matora.
M23 kandi ivuga ko ingabo za Leta zikomeje gushakisha ibiribwa, n’ubundi buryo bwazifasha ku rugamba, zikaba zibishakisha mu baturage bo mu bice bya Kiwanja, Rutshuru, Rubare, Kalengera, Rugari no mu bice bihegereye kugira ngo bikomeze kuzifasha ku rugamba.
Mu itangazo M23 yagize ati “Turamenyesha abatuye igihugu (DRC) n’amahanga, ubuyobozi bwa M23 buraburira ku mugaragaro ihuriro ry’ingabo za FARDC-FDLR-NYATURA-APCLS-FPP/AP/KABIDO, ko ingabo za M23 zitabara zirinda ibirindiro byazo kugira ngo zirinde igikorwa cyose “cy’umwanzi” kigamije kubyigabiza.”
Uyu mutwe wanavuze ko ushyigikiye inzira y’ibiganiro bigamije kubonera amahoro kiriya gihugu cya Congo.
UMUSEKE.RW