Jenoside: Bucyibaruta “wicuza ko ntacyo yamariye Abatutsi”, yahanishijwe imyaka 20 y’igifungo

Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwari rumaze amezi abiri ruburanisha Laurent Bucyibaruta wabaye Perefe wa Gikongoro, rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo kumuhamya bimwe mu byaha yaregwaga.

Bucyibaruta Laurent afite imyaka 78 y’amavuko

Icyemezo cy’Urukiko cyaje mu masaha y’ijoro ku wa Kabiri, tariki 12 Nyakanga, 2022.

Urukiko rwanzuye ko Laurent BUCYIBARUTA adahamwa n’ibyaha byose yashinjwaga byo kuba Umucanyi, umufatanyacyaha ku cyaha cya Jenoside no kuba umufatanyacyaha ku cyaha cyibafise inyoko muntu, ku bwicanyi bwabereye kuri Paruwasi ya KIBEHO.

Laurent BUCYIBARUTA yanagizwe umwere ku byaha byose yashinjwaga byabereye kuri Gereza ya GIKONGORO mu gihe cya Jenoside.

Urukiko rwahamije Laurent BUCYIBARUTA icyaha cyo kuba umufatanyacyaha ku cyaha cya Jenoside no ku byaha byibasiye inyoko muntu, ku bwicanyi bwabereye ku ishuri rya ETO DE MURAMBI, no kuri Paruwasi za CYANIKA na KADUHA.

Ni na ko byagenze ku byaha byo gushinga Bariyeri n’ibyazikoreweho, Laurent BUCYIBARUTA yahamwe no kuba umufatanyacyaha ku cyaha cya Jenoside no ku byaha byibasiye inyoko muntu.

Ku byaha bya Jenoside byabereye ku Ishuri Marie-Merci de KIBEHO, nabwo Laurent BUCYIBARUTA yahamwe n’icyaha cyo kuba umufatanyacyaha ku cyaha cya Jenoside no ku byaha byibasiye inyoko muntu.

 

Yemeye ko ntacyo yacfashije Abatutsi nubwo ngo atabifurizaga ikibi

- Advertisement -

Bucyibaruta ubwo ku wa Kabiri yahabwaga umwanya wo kugira icyo avuga ku rubanza rwe rumaze amezi abiri, ntiyavuze amagambo menshi gusa yemeye ko ntacyo yafashije Abatutsi bahigwaga, kandi amaze igihe kirekire abitekerezaho.

Yagize ati “Mbashimiye ko mumpaye akanya ko kuvuga kuri uru rubanza rumaze amezi abiri. Nagira ngo mbwire abacitse ku icumu ko bitigeze binjyamo mu kubatererana ku bicanyi, nahoraga nibaza nti nabafasha nte?”

Yongeyeho ati “Ni ibibazo no kwicuza (remord) bimporamo mu myaka 28 ishize. Ariko ukuri sinigeze nifuriza akababaro Abatutsi ba Perefegitura, sinigeze mbasha kubafasha n’imiryango n’inshuti zabo, ariko sinigeze nifuza kubaha abicanyi. Ukuri kuri jyewe sinigeze nifuza ko bababara, sinigeze nifatanya n’abicanyi, sinigeze nifuza ayo marorerwa (atrocités). Ni ibyo nifuzaga kuvuga. Murakoze!”

Imibare igaragaza ko Abatutsi babarirwa mu bihumbi 100 biciwe mu bice bitandukanye bya Gikongoro, cyane cyane i Murambi ahari ishuri ry’imyuga, kuri Paruwasi ya Kaduha, Paruwasi ya Cyanika, Paruwasi ya Kibeho no ku ishuri rya Marie Merci ry’i Kibeho.

Laurent Bucyibaruta ashinjwa kuba yaragize uruhare mu gukusanyiriza Abatutsi muri ibyo bice kandi yari azi neza ko bazahicirwa.

Ashinjwa no kuba yarategetse ko bariyeri zikomeza gukora mbere ya Jenoside no mu gihe cya Jenoside mu gihe nyamara Abatutsi bazigeragaho bafatwaga bakicwa.

Ashinjwa no kuba yaratangaje ko amahoro yabonetse muri iyo Ntara, ko Abatutsi bareka gukomeza kwihisha ahubwo bakava aho bihishe bakigaragaza.

Ubu butumwa ngo bwagize ingaruka zikomeye kuko hari abavuye aho bari bihishe barigaragaza bibaviramo kwicwa.

Bucyibaruta yavuzweho no kuba yarakomeje kujya mu biro agakoresha n’inama mu gihe nyamara hirya no hino Abatutsi babaga barimo kwicwa, ariko ntagaragaze ubushake bwo kujya gukurikirana ibyo bibazo, kubuza abicaga nk’umuntu wari ufite ijambo rikomeye muri Perefegitura, muri icyo gihe hakaba hatarigeze habaho no guhana abicaga Abatutsi.

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW