Jenoside: Dr. Rutunga Venant uregwa ubwicanyi bwabereye muri ISAR Rubona yaburanye mu mizi

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza ruregwamo Dr.Rutunga Venant woherejwe n’Ubuhorandi uregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Dr.Rutunga yoherejwe n’igihugu cy’Ubuholandi mu mwaka wa 2021

Kuri uyu wa 05 Nyakanga 2022 nibwo Dr.Rutunga Venant wayoboraga muri ISAR Rubona mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare (ubu ni mu Karere ka Huye), mu Majyepfo y’u Rwanda.

Ubushinjacyaha bwabanje guhabwa umwanya bwavuze ko Dr. Rutunga Venant wahoze ayobora muri ISAR Rubona yatanze amabwiriza (ayaha uwari ushinzwe ibikoresho) muri icyo kigo ngo batange ibikoresho birimo amasuka, inyundo, imihoro n’ibindi ngo byifashishwe hicwa Abatutsi bakoreraga muri ISAR Rubona n’abandi bari bahahungiye.

Uyu mugabo w’imyaka 73 y’amavuko kandi Ubushinjacyaha bwavuze ko yatanze imodoka yagiye kuzana abajandarume ngo baze bice impunzi zari zahungiye i Gacyera nyuma yaho izo mpunzi zari zagiye zisubiza inyuma ibitero by’Interahamwe hakoreshejwe amabuye.

Uhagarariye Ubushinjacya ati “Iyo Dr.Rutunga adatanga amabwiriza ntabwo Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 iba yarabaye muri ISAR Rubona.”

Ubushinjacyaha Kandi bukomeza buvuga ko Dr.Rutunga yafashe iya mbere ajya kureba Perefe amwaka abajandarume baza kwica impunzi zari zahungiye muri ISAR Rubona zicwa hakoreshejwe amasasu na grenade hapfa abantu barenga 1000.

Ubushinjacyaha Kandi bushingiye ku batangabuhamya buvuga ko Dr.Rutunga yicishije Abatutsi bakoraga muri ISAR Rubona barimo uwitwa Kalisa George kandi ko abatutsi bamaze kwicwa yazanye Interahamwe zijya kubajugunya mu byobo byo muri ISAR Rubona maze izo nterahamwe azihemba inka y’ikimasa kandi  mbere y’uko zinakora ibyo yari yazisabye yari yazemereye ibihembo birimo n’amafaranga.

Ubushinjacyaha burasaba urukiko ko ikirego cyabwo cyahabwa agaciro kandi bukavuga ko ibyo burega Dr.Rutunga Venant bimuhama.

Dr.Rutunga yoherejwe n’igihugu cy’Ubuholandi mu mwaka wa 2021, Ubushinjacyaha bumurega ibyaha 3 aribyo icya Jenoside, icy’ubufatanyacyaha muri jenoside no Kurimbura nk’icyaha kibasiye inyokomuntu

- Advertisement -

Iburanisha riracyakomeje, Dr.Rutunga Venant arakomeza yiregura ari kumwe n’abamwunganira mu mategeko ari bo Me Ntazika Nehemia na Me Sebasiga Sephonia.

Rutunga Venant ahakana ibyaha aregwa

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW