Kamonyi: Hafi Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yose  bimuriwe ahandi uretse 3

Kuri uyu wa 20 Nyakanga 2022, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge  bagera ku icyenda (9) muri 12 igize  Akarere ka Kamonyi bimuriwe  gukorera ahandi icyarimwe. Ubuyobozi bwabwiye Umuseke ko byakozwe mu rwego rwo kugira ngo barusheho gutanga umusaruro.

Ibiro by’Akarere ka Kamonyi

Abimuwe ni Nkurunziza Jean de Dieu wari mu Murenge wa Rukoma wagiye gukorera mu wa Rugarika, Nyirandayisabye Christine wayoboraga Gacurabwenge wajyanywe gukorera Musambira, Uwayoboraga Musambira Mpozenzi  Providence yagiye mu Murenge wa Nyarubaka.

Ndayisaba Egide wayoboraga Umurenge wa Mugina yajyanywe mu Murenge wa Runda, Mwizerwa Rafiki wahayoboraga yagiye  i Kayenzi, uwari i Kayinzi, Mandela Innocent yagiye ku Mugina.

Uwari Rugarika, Umugiraneza Maritha  yagiye mu Murenge wa Karama, Nsengiyumva Pierre  Clestin wari i Karama yoherejwe i Remera Rukoma. Abayoboraga Nyamiyaga, Ngamba na Kayumbu ntabwo bahinduriwe Imirenge.

Ni mu gihe Nyarubaka nta Gitifu  bagiraga. abenshi muri aba  bari bamaze imyaka itandatu  muri iyi Mirenge.

Hari abaturage baherutse kubwira UMUSEKE ko aba bayobozi  bari baramaze guhindura Imirenge nk’uturima twabo nubwo ubuyobozi bubihakana.

Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Ndahayo Sylvere yahaye UMUSEKE, yavuze ko  ibi byakozwe mu rwego rwo kugira ngo umuyobozi arusheho kwegera umuturage no gutanga serivisi nziza.

Yagize ati “Hari ubwo usanga amaze ahantu igihe kinini aba kaneye no kugira ngo atange imbaraga  n’ahandi gutyo. Ni uguhinduranya bisanzwe byo mu kazi. Ntawimuwe kubera ko yakoze amakosa, ari amakosa yashakirwa ibindi byo kumukurikirana.”

Yakomeje ati “Turibwira ko iyo ageze ahantu ari mushya, birumvikana  atanga imbaraga nyinshi kurushaho, birumvikana aba akeneye kugira ngo atange  imbaraga nyinshi zigaragara, akeneye ko yahabona impinduka, turizera ko bigeye gutanga umusaruro kurushaho.”

- Advertisement -

Ibarura rusange ryo mu mwaka wa 2012, ryerakana ko Akarere ka Kamonyi gatuwe n’abaturage 340,501  bo mu Mirenge 12, utugari 59 n’Imidugudu 317.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW