Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Kamonyi: Umugabo ashinja bagenzi be “kumukuraho igitsina” ntibahanwa

Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2022/07/14 9:23 AM
A A
0
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Nyandwi wo mu Murenge wa Nyarubaka, mu Karere ka Kamonyi, arasaba ubutabera nyuma y’aho akaswe igitsina n’abagabo bivugwa ko basangiraga, ariko kugeza ubu bakaba batarahanwa.

Ibiro by’Akarere ka Kamonyi

Asobanurira umunyamakuru wa Radio/TV1, yavuze ko ibi byabaye muri Kamena uyu mwaka, nibwo yaje gutegerwa iwe n’abagabo bari bavanye mu kabari, maze bamukata igitsina hafi yo kukivanaho burundu, bamubwira ko yabatwaye telefoni.

Yagize ati ”Nagiye mu kabari, mpasanga abandi bagabo, tunywa inzoga. Tumaze kuzinywa, baravuga ngo inzoga ishizemo, twari abantu batandatu, ntashye, birantangaza gusanga abantu  mu rugo bahantegeye, baba baranyatatse.”

Ngo bamukubitaga bamubwira ngo “Tubuze telefoni, utaduhaye telefoni yacu turakwica.”

Kwamamaza

Nibwo umwe ngo yamufashe ukuguru, undi afata ukundi, ukuboko, undi ukundi batangira kumugirira nabi.

Ati “Bamfuka umunwa, navugije induru kabiri, mu kuvuza indura bagapfuka umunwa. Bari bafite icyuma, barangije bankata igitsina.”

Nyuma y’aho aho bagizi ba nabi bamukase igitsina, baje gutabwa muri yombi ariko baza kurekurwa.

Bamwe mu baturanyi be na bo basanga ari ugushinyagurirwa ku kuba yarabuze urugingo rukomeye kandi ntahabwe ubutabera.

Umwe yagize ati “Biriya birutwa no kuba baramwishe akavaho. Ariko niba binabaye uko, ese niba tuzi ko Leta yacu ari umubyeyi, hakaba hakiri abantu babasha gukora ibintu bimeze kuriya, barangiza bakaza bakidegembya ngo twatashye, bakajya gukina ku mubyimba ku muntu baba baragize kuriya.”

Undi na we ati “Hariya ku gutsina niho hagize umuntu w’umugabo, nibwo buzima bwe. Urumva ko bamuhemukiye. Kugira ngo bamuhemukire kuriya kandi  banafungurwe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka, Nyiramana Gaudence, avuga ko  inzego z’ubutabera zakoze akazi kazo ariko bigaragaye ko abo bagabo nyuma yo kurekurwa baje gukomeza gutoteza uwo bahemukiye bashobora kongera gukuriranwa.

Yagize ati “Abantu baramutangiriye koko bamukorera urugomo, baranamukomeretsa, hanyuma ababikoze twarabafashe, tubashyikiriza inzego z’umutekano, RIB sistasiyo ya Musambira, barakurikiranwa ndetse barafungwa.

Iyo umuntu yashyikirijwe inzego z’Ubugenzacyaha, zikurikirana amakosa yakoze, iyo bibaye ngombwa arakatirwa igifungo bitewe n’uburemere bw’icyaha, ashobora kuba yafungurwa agakurikiranwa ari hannze.”

Yakomeje ati “Haramutse  hari ikibazo cy’uko hari abamwishima hejuru y’uko mu butabera nta cyakozwe, habaho  kongera kubafata, bakanaryozwa ibyo bari gukora  byo kwishima hejuru kandi baramwangije.”

Uyu mugabo wangijwe imyanya y’ibanga ye  nta cyizere afite ko yakongera kuzuza inshingano z’umugabo  akifuza  ko yavuzwa ndetse agahabwa n’ubutabera.

Yabwiwe n’abaganga ko ashobora kutazakira mu gihe yaba atabonye ubushobozi bwo kwivuza, agasaba abagiraneza kumufasha.

IVOMO: Radio/TV 1

UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Gasogi yifurije amahirwe Nkubana Marc werekeje muri Police

Inkuru ikurikira

Musanze: Bariga uko ikoranabuhanga ryabafasha kumenya ahagiye kuba inkangu no kuzirinda

Izo bjyanyeInkuru

Nyanza: Umugabo arakekwaho kwica umugore wari wamuhunze

Nyanza: Umugabo wavuye iwe agiye mu isoko, yasanzwe mu muferege yapfuye

2023/03/21 8:04 PM
Kamonyi: Urugendo rw’isanamitima rumaze gufasha abarenga 5000

Kamonyi: Urugendo rw’isanamitima rumaze gufasha abarenga 5000

2023/03/21 7:54 PM
Rusizi: Umugabo arashakishwa akekwaho kwica umugore bamaranye imyaka 11

Rusizi: Umugabo arashakishwa akekwaho kwica umugore bamaranye imyaka 11

2023/03/21 4:51 PM
Nyagatare: Kutubakisha rukarakara byatumye hari ibibanza biba indiri y’ibisambo

Nyagatare: Kutubakisha rukarakara byatumye hari ibibanza biba indiri y’ibisambo

2023/03/21 4:19 PM
Ibyagiye hanze ku ruzinduko rwa Perezida Kagame muri Qatar

Ibyagiye hanze ku ruzinduko rwa Perezida Kagame muri Qatar

2023/03/21 4:14 PM
Impanuka mu Kiyaga cya Kivu yaguyemo uruhinja, umugabo aburirwa irengero

Impanuka mu Kiyaga cya Kivu yaguyemo uruhinja, umugabo aburirwa irengero

2023/03/21 3:32 PM
Inkuru ikurikira
Musanze: Bariga uko ikoranabuhanga ryabafasha kumenya ahagiye kuba inkangu no kuzirinda

Musanze: Bariga uko ikoranabuhanga ryabafasha kumenya ahagiye kuba inkangu no kuzirinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Nyanza: Umugabo arakekwaho kwica umugore wari wamuhunze

Nyanza: Umugabo wavuye iwe agiye mu isoko, yasanzwe mu muferege yapfuye

2023/03/21 8:04 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010