Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Karongi, ntibumva uburyo Leta yita ubutaka ubwayo kandi babufitiye ibyangombwa. Akarere kavuga ko ubutaka butabyazwa umusaruro buhabwa abashoboye kububyaza umusaruro.
Ibi babitangaje nyuma yaho itsinda ry’abasenateri basuye ako Karere maze bagasanga hari ibibanza byinshi biri mu cyanya cyahariwe ubukerarugendo bitubatse.
Ibi byemezwa na Senateri Mureshyankwano Marie Rose,aho yagize ati “Hano mu Mujyi wa Karongi ni ibibanza byinshi bitubatse, ni bantu benshi bafite ibibanza ariko bataza kubyubaka ngo babibyaze umusaruro, twagiriye inama akarere ka Karongi ko kaza guhuza abafatanyabikorwa, bakabaganiriza, bakababwira gahunda bafite yo kubyubaka ndetse hakubahirizwa itegeko ry’imikoreshereze ry’ubutaka.”
Abafite ibibanza mu Mujyi wa Karongi bo bagaragaza ko nta mikoro yo kubaka inzu zifuzwa bityo ko igishoboka ari uko abashoramari baza kubagurira.
Umwe yagize ati “Iwacu bwite kwa papa,dufite ubutaka duhuriyeho n’abavandimwe.Ahashoboye guhingika niho duhinga, batubwiye ibyemejwe kuhakorera, twe nta mikoro dufite yo kubihakora.Icyo twifuza ni uko badutera inkunga, tukaba twabona abo bashoramari, bakahagura, bakahashyira ibikorwa leta yifuza.”
Uhagarariye abahafite ibibanza, Mpfizi Alphonse, yavuze ko impamvu yo kutabyubaka bifitanye isano no kutavuga rumwe kwa bene byo n’AKarere ka Karongi kuko ubwo butaka buri wese abwita ubwe.
Yagize ati “Harimo amakimbirane kuko hari aho Akarere kashyizemo amashuri , n’uyu munsi haracyari impaka ku buryo haziyambazwa urukiko mu gihe cyizaza. Ahahana imbibe na St Marie haracyari mu makimbirane, akarere kagaragaza ko ari mu kwabo, abaturage nabo bakavuga ko ari mu kwabo , bikaba byadindira kugira ngo icyangombwa cyibe cyaboneka mu kubaka cyangwa bikagorana.”
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Niragire Theophile, atangaza ko ikindi kigaragazwa nk’imbogamizi mu kubyubaka ari ikibazo cy’imihanda aho ibyo bibanza biri idatunganyije .
Yagize ati “Ibyo nyakubahwa senateri avuga ni byo,biherereye mu cyanya cyahariwe ubukerarugendo.Kuba bitubatse birajyana bya bikorwaremezo bitari bwahagere ngo umushoramari ahite anyoterwa no kuza kubaka.”
- Advertisement -
Yakomeje agira ati “Dufite n’ibindi birometero 10 biri muri icyo cyanya cyahariwe ubukerarugendo kiri mu muhanda w’itaka .Turamutse tubonye umuhanda biri mu byatuma biriya bibanza byubakwa. Gusa bifitanye isano n’ibihe tuvuyemo(COVID-19) , birumvikana y’uko tutabarenganya. Cyakora twatangiye kugenda tubahamagara, tubereka gahunda yo gusubukura imishinga yabo. Iyo hashize imyaka runaka biriya bibanza bitubakwa bishobora kuba byahabwa ababishoboye,dukeneye ko bitagera kuri urwo rwego kandi abaturage bacu ari bo baba aba mbere mu gushora imari iwabo.”
Ibibanza bigarukwaho cyane ni ibiri ku nkengero ry’ikiyaga cya KIVU ahagenwe ibikorwa by’ubukerarugendo.
Amakuru avuga ko nko mu Murenge wa Bwishyura gusa habarurwa ibibanza 370 bitubatse.
IVOMO:RBA