KCCA yatandukanye n’abakinnyi umunani barimo Davis Kasirye

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu gihe amakipe yo muri Uganda akomeje gutegura umwaka w’imikino wa 2022-2023, ninako akomeje gutangaza abakinnyi atazakoresha muri uyu mwaka.

KCCA yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi umunani

Ikipe ya KCCA, yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi umunani mu mwaka utaha w’imikino. Iyi kipe yatangaje ko mu rwego rwo kwitegura neza umwaka utaha w’imikino, hari abakinnyi umunani yashimiye uko babanye ariko inavuga ko batazakomezanya.

Babitangaje babinyujije mu Itangazo bashyize hanze. Abo bakinnyi umunani ni Kigozi Samson Andrew [wari ugifite amasezerano], Davis Kasirye [wasoje amasezerano], Wafula Innocent Esimu [wasoje amasezeerano], Erisa Ssekisambu [wasoje amasezerano], Kaddu Patrick Henry [wasoje amasezerano], Bukenya Joseph [wasoje amasezerano], Gift Ali Abubakar na Yassar Murerwa wari utasoza amasezerano.

Mu kwezi gushize, iyi kipe yegukanye igikombe cyitiriwe nyakwigendera Peter Nkurunziza wahoze ari perezida w’u Burundi, cyiswe “NKURUNZIZA CUP”.

Ikipe ya Vipers itozwa na Robertinho wahoze muri Raton Sports, ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona mu gihugu cya Uganda.

KCCA iherutse gukura igikombe i Burundi

UMUSEKE.RW