Kigali: Abasigajwe inyuma n’amateka bariho mu buzima bushaririye

Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo Murenge wa Jali, barasba ko ubuyobozi kubegera, bukabakemurira ibibazo bafite birimo no kuba bamaze imyaka 11 baratujwe mu nzu ariko nta byangombwa byazo barahabwa.

Ibiro by’Akarere ka Gasabo

Ubwo umunyamakuru yagiriraga urugendo mu Murenge wa Jali, Akagari ka Muko mu Mudugudu w’Agahanga, yasanzeyo imiryango 28 yubakiwe Umudugudu mwiza w’amatafari ahiye, ibintu na bo ubwabo bashimira Umukuru w’Igihugu  wabatekerejeho.

Nyamara, iyo uganira na bo bakagutekerereza imibereho yabo, usanga hakenewe izindi mbaraga zabahindurira ubuzima kuko bitabaye ibyo cya cyerekezo u Rwanda rwifuza, bo baba bagitera umugongo.

Mu mwaka wa 2011 nibwo bavanywe mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo bajya gutuzwa mu Mudugudu bubakiwe, mu Murenge wa Jali.

Bavuga ko bakigerayo ubuzima bwabo bwatangiye guhinduka kuko bari batakibona ibyari bibabeshejeho, gukura ibumba, bakabumba inkono n’ibindi bibabyarira amafaranga.

Bishimira ko bahawe inzu bakifuza ko n’indi mibereho yabo yatekerezwaho

 

 

Inzu bimuriwemo nta bikoresho by’ibanze bahawe…

Aba baturage bavuga ko ubwo bimurirwaga muri uwo Mudugudu, nta bikoresho by’ibanze bahawe byabafasha nk’uko iyo hari abimuwe na Leta bigenda.

- Advertisement -

Umwe mu basigajwe inyuma n’amateka yabwiye Umuseke ko ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yabasuraga, ari nabwo yazaga gutaha umudugudu, umuryango umwe, wahawe ibikoresho mu rwego rwo kwerekana ko bahawe bose ibikoresho.

Yagize ati “Akantu  kabaye nk’aho bashaka kuducenga ahubwo bashaka kwerekana ko Minisitiri yaje, hari abantu bakoraga izi nzu, bakaba baraturutse mu Ntara iwabo, baza bafite ibikoresho ndyamirwa, abo bantu, baduca hirya, batangira kubitegura mu muryango umwe. Umuyobozi arinjira, berekana ko hari ibintu byakozwe.”

Uyu muturage yavuze ko icyo gihe abaturage bari basabwe kujya aho Minisitiri ari bwakirirwe. Kuva icyo gihe kugeza n’ubu nta bikoresho barahabwa mu nzu zabo, basasa ibitenge bakaryama, bakavuga ko nta mikoro bafite ngo bagure  matora.

 

Nta cyangombwa cy’inzu barahabwa…

Aba baturage bavuga ko kuba batarahabwa icyangombwa cy’inzu, babona ko nta bubasha bafite ku nzu batuyemo, kandi nyamara bamaze imyaka 11 bimuwe.

Bavuga ko baramutse  bahawe icyangombwa byabafasha mu kugira icyizere ko inzu ari izabo, kuko kuri bo babifata nkaho bagitijwe inzu.

Ikindi bavuga ko  baramutse bahawe icyangombwa byaborohera kuba bakwiteza imbere.

Nirere Marie Gorette yagize ati “Habaye inama, babyumvikanaho, bavuga ko bazaduha ibyangombwa bitazatuma tujya muri banki, ahubwo bazaduha umuriro gusa.

Ubundi wasohokaga muri ino nzu , wamara nk’iminsi itatu, bagashyiramo undi uvuye hanze, bakatubwira ko izi nzu atari izacu, ducumbikiwe na Leta. Ikindi  ntabwo ushobora kugira icyo ukoraho naho wabibasha, ucyumva ko atari iyawe, ucumbikiwe na Leta.”

Uyu muturage yavuze ko bafite impungenge kuko zatangiye gusaza kandi ko batazisana kubera ko batazifiteho uburenganzira.

Bagaragaje ko nta bikoresho bafite mu nzu n’ibiryamirwa

 

Amazi n’Umuriro ni ingume…

Aba baturage bavuga kandi ko  kuva mu mwaka wa 2011 bimurirwa muri izo nzu, batigeze bahabwa umuriro, kandi abo baturanye bo bacana. Bavuga ko ubushobozi bafite, batashobora kwikururira umuriro, kuko bisaba ubushobozi bwinshi. Ikindi kibazo kandi ngo amazi na yo bayakura kure.

Karemera Ephrem yagize ati “Ubu ngubu aha ngaha Akagari kose ka Muko, bavoma hirya iriya mu Mugezi wa Nyagakoki, ni isoko itiuruka mu ibuye, ntabwo atunganyijwe neza. Twese nta mazi tugira.”

 

Abana ishuri baryumva nk’amatangazo…

Undi na we  wo muri uyu Mudugudu yavuze ko abanyeshuri bamwe bavuye mu ishuri kubera kubura amikoro.

Yagize ati “Ikibazo dufite abasigajwe inyuma n’amateka, ni abana bacu batiga. Abana bacu ku mashuri ntabwo bafite kwiga neza, dufite ubukene.

Imibereho yacu, twakuraga mu kubumba, none ntitubona ibumba, ni ukwicara tugategereza igihe VUP iziye, ubwo nibwo ibibazo biba bikemutse, niba ari umwana uba wacikishije inkweto, tuzigura ari uko twakoze imirimo ya VUP, niba umwana akeneye umupira, tuwugura ari uko twakoze VUP, ubwo iyo akazi gahagaze, turapfa tugapfuka.”

Usibye kuba nta muriro n’amazi bafite, bagaragaza kandi ko nta butaka bahingamo bagira, bamwe muri bo bari barahawe inka muri gahunda ya Girinka barazambuwe kubera kubura ubushobozi bwo kuzitaho, ndetse n’indi mibereho mibi bagarazagaza.

Umuseke umaze icyumweru ugerageza  kuvugisha Akarere ka Gasabo kugira ngo umenye niba hari icyo baza gukora ku mibereho y’abo basigajwe inyuma n’amateka  ariko inshuro zose Umunyamakuru  yagerageje kuvugisha, Umwari Pauline ukayobora   ntiyafashe telefoni ndetse n’ubutumwa ntiyabusubiza.

Twanagerageje kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, na we ntaratuvugisha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango uvugira abasigajwe inyuma n’amateka, COPORWA, Bavakure Vincent, yavuze ko ibi bibazo bagiye kubikurikirana no kubakorera ubuvugizi.

Yagize ati “COPORWA icyo ikora muri iyi minsi atari aho honyine, tugerageza kuvugana n’ubuyobozi. Ni byiza ko mutumenyesheje, tugiye kubikurikirana.

Ndaza kubwira umuntu uduhagarariye muri biriya bice, ababwire babe bihanganye, ko atari bo bonyine kuko umuntu niyo utanamuhumuriza burya ariheba.”

Abasigajwe inyuma n’amateka kenshi bakunze kugaragaza imibereho mibi babayeho, ndetse n’Abasenateri bigeze kugaragaza ko imibereho yabo iteye inkeke.

Abatujwe hariya bavuga ko imibereho yabo igoye
Inzu bubakiwe barazishimira

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW