Louise Mushikiwabo arashaka manda ya kabiri, ati “mfite ubushake”

Umunyarwandakazi, Mme Louise Mushikiwabo uyoboye Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa, (OIF), yatangaje ku mugaragaro ko ahari kugira ngo yongere gutorerwa kuyobora manda ya kabiri.

Mme Louise Mushikiwabo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, OIF

Mu kiganiro Umuyobozi wa OIF yahaye TV5 Monde, yavuze ko akigera ku buyobozi mu mwaka wa 2019 yakoze ibishoboka byose mu gukora impinduka mu muryango nubwo habaye ibibazo bya COVID-19, yatumye imirimo imwe ifungwa ndetse n’ingendo z’indege mu gihe kitari gito zirahagarikwa, hejuru y’ibyo hiyongeraho n’intambara i Burayi.

Yavuze ko umuryango wa Francophonie ubu urimo gukora ibikorwa bifatika kandi bifasha kubera abandi urugero (influence).

Ati “Umuryango wacu urakomeye kuruta ikindi gihe, nabajije urubyiruko uko babyumva mu mwaka wa 2020, bampa inama ko bakeneye umuryango ubafasha kubona akazi.”

Mme Mushikiwabo avuga ko Francophonie iri gukora ibikorwa n’imishinga ikomeye n’ubwo habayeho ibibazo  yagarutseho ubwo yajyaga ku buyobozi mu myaka 3  ishize.

Ati “Ni imishinga igira impinduka ku buzima bw’abantu kandi igomba kwaguka.”

Mu byo avuga yagezeho hari ugukorana n’imiryango mpuzamahanga nk’uwita ku Buzima (OMS) mu bikorwa byo guhangana na Covid-19 ndetse no gushaka inkingo.

Yavuze ko yagize uruhare mu guhindura imikoranire hagati ya Africa n’Uburayi, harimo no gusaba kugabanya umwenda ku bihuga bya Africa mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyacaga ibintu.

 

- Advertisement -

Ibyo bikorwa biramuhesha indi manda….

Umunyamakuru Patrick Simonin yabajije Louise Mushikiwabo ibijyanye no kongera kwiyamamaza ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa OIF.

Mushikiwabo ati “Namaze kuvuga ko mpari ngo nkomeze akazi natangiye, mfatanyije n’abandi. Njyewe ndi isura ihagarariye abandi, ariko hari abandi dukorana mu bihugu.

U Rwanda rwamaze gutanga kandidatire yange kuri Perezida wa Francophonie ari we Minisitiri w’Intebe wa Armenie.

Ndi umukandida ushaka gukomeza gufata umwanya wange, ufite ubushake, no guhangana.”

Mushikiwabo yavuze ko impinduka z’ubu n’ubutaha mu bihugu 87 bigize umuryango atari ikintu cyoroshye, nadi ngo birakenewe.

Ati “Hari byinshi byo gukora, hari imishinga itararangiye, kandi ifite akamaro. Radio Sahel, twatangiye, ikigega cya Francophonie n’indi mishinga myiza ishobora gukomezwa n’undi, ariko ndahari kandi natanze kandidatire yange mbyishimiye.”

Louise Mushikiwabo w’imyaka 61 y’amavuko, tariki 12 Ukwakira, 2018, nibwo yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa OIF, (Organisation internationale de la Francophonie) mu nama rusange yabereye i Yerevan, muri Armenia.

Louise Mushikiwabo aganira n’Umunyamakuru Patrick Simonin

UMUSEKE.RW