M23 yamaganye raporo z’amabwire HRW itangaza, iyisaba kwigerera mu bice igenzura

Umuryango Mpuzamahanga uharanira Uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch washinje umutwe wa M23 kwica abaturage 30 b’abasivile 30 mu bice imaze kwigarurira , yo ibitera utwatsi ivuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa.

Major Willy Ngoma uvugira umutwe wa M23 kenshi asaba HRW kujya  kwikorera iperereza aho gutangaza ibihuha

Umuyobozi wa HRW ushinzwe gukurikirana ibibazo by’amakimbirane ndetse n’ibindi bibazo, Ida Sawyer yasobanuye ko tariki ya 21 Kamena 2022, mu gace ka Ruvumu, M23 yishe abaturage nibura 20 , babiri muri bo barimo urubyiruko rukiri ruto.

Aha yasobanuriraga umwe mu bagize uyu muryango, HRW akaba na komiseri uhagarariye WHR muri Amerika,Tom Lantos.

Sawyer yongera gushinja M23 kuba yarishe abahaga amakuru ingabo za Leta FARDC aho babaga bari mu birindiro cyangwa bihishe.

Avuga ko bamwe bishwe bagerageza guhunga naho abandi bakorewe iyicwarubozo kugeza igihe bashiriyemo umwuka ndetse kandi ko hari benshi bakomerekeye mu bitero M23 yagendaga igaba ku gisirikare cya Leta.

Uyu muyobozi ashima akazi kari karakozwe n’uwahoze ari intumwa idasanzwe ya Amerika mu Karere k’ibiyaga bigari, Russ Feingold, ku kuba muri 2013 uyu mutwe wari warwanijwe ndetse uRwanda rugashyirwaho igitutu mu kureka kuwushyigikira.

Ariko ashinja URwanda na Uganda gukingira ikibaba no guha ubuhungiro abari abayobozi b’uyu mutwe.

Yagize ati “ Ariko abayobozi basigaye bidegembya , barinzwe n’ubutabera bw’uRwanda na Uganda kandi mu by’ukuri bari ku rutonde rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umuryango w’Abibumbye mu bafatiwe ibihano hagendewe kuri mpapuro zatanzwe na Leta ya Congo (Warrant), bashinjwa ibyaha nyoko muntu.”

Agaruka ku bikorwa yita ko ari ibya kinyamaswa bya M23 yakoze yagize ati “Abahungu babiri bari mu myaka 6 n’irindwi , bishwe na M23 mu gace ka Biruma, M23 kandi yishe umugore umwe ndetse n’umwana muto mu gace ka Kisiza na Katwa.”

- Advertisement -

Uyu muyobozi avuga ko kandi hafi yo ku mupaka w’uRwanda ku kigo cy’ishuri cya Kitale , uyu mutwe wahakomerekeje bikomeye umugore n’umwana w’amezi icumi kandi utangira kuhakorera ibikorwa by’ubworozi ndetse n’ibindi byinjiza amafaranga.

Human Rights Watch kandi ishinja kandi M23 kurasa kajugujugu y’umuryango w’Abibumbye, MONUSCO.

Ibi birego byose M23 yabihakanye…

Mu itangazo M23 yasohoye rivuguruza ibyo Ida Sawyre yatangaje ivuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa.

M23 ivuga ko kuva mu mwaka wa 2012 , HRW yakomeje kuwibasira, no gusenya umuryango w’Abanye-Congo , igenda ihimba ibinyoma kuri yo.

Uyu mutwe uvuga kandi ko hari ikipe ishinzwe gukurikirana ndetse no guha agaciro HRW nk’uko wubaha iyindi miryango , uboneraho gusaba ko HRW itakumva amabwire ahubwo yajya mu bice igenzura kureba koko niba ibyo ishinjwa ari ukuri ku bantu ndetse n’imitungo bivugwa ko yigaruriye.

M23 yavuze kandi ko bi birego bya HRW bigamije guharabika no kwangiza isura ya M23, isaba ko habaho ibiganiro kandi ubwicanyi bukorwa na FARDC ifatanyije na FDRL, Nyatura, APCLS- FPP,AP,KABIDO,ADF,CODECO ndetse na Mai Mai bugahagarara.

Uyu mutwe usaba ko imbwirwaruhame zuzuye urwango n’ivanguramoko bikwirakwizwa n’abaturage ndetse n’abayobozi barimo kandi n’ibyo Madamu Sawyers agenda atangaza kuri uwo mutwe byose byahagarara.

Kugeza ubu M23 imaze kwigarura uduce dutandukanye twa Bunagana n’utundi two muri Teritwari ya Rutshuru muri Repububulika Iharanira Demokarasi ya congo. Uvuga ko wifuza ko Leta yaganira nawo ndetse ko mu gihe cyose bitarakorwa, udateze kurekura uduce wafashe.

Ni mu gihe Leta yo yamaze gufata uyu mutwe nk’uwiterabwoba ndetse ko idashobora kujya mu biganiro ko ahaubwo hagomba kubaho ibiganiro.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW