Mageragere: Basabwe ubufatanye mu gukumira ihohoterwa

Abafite aho bahuriye n’umutekano w’abaturage mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge basabwe ubufatanye mu gukumira no kurandura burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Abahuguwe biyemeje guhana amakuru mu kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana

Ni ubufatanye basabiwe mu mahugurwa y’umunsi umwe yatangiwe muri uyu Murenge kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Nyakanga 2022.

Aya mahugurwa yateguwe n’Umuryango Nyarwanda wa Réseau des Femmes Oeuvrant pour le dévelopement Rural  (Isangano ry’Abagore baharanira Amajyambere y’Icyaro), yahurije hamwe abafite aho bahuriye n’umutekano w’abaturage barimo DASSO, Community Policing n’abandi.

Ni amahugurwa yari agamije kubongerera ubumenyi ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, uko baritahura n’uburyo ryakumirwa.

Hagaragajwe ko ikibazo cy’ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana cyugarije umuryango nyarwanda kandi giteye inkeke bityo buri muntu wese akwiye kukirwanya.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Karere ka Nyarugenge yagize ati “Kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore, irishingiye ku gitsina n’ikorerwa abana hakwiye ubufatanye no guhanahana amakuru hagati y’inzego z’ibanze n’inzego z’umutekano. Izi nzego kandi zikegera kenshi abaturage zikabasobanurira ingaruka n’ububi bw’iri hohotera.”

Yongeyeho ko ari inshingano gukorera neza abaturage kuko baba baragiriye icyizere abayobozi b’inzego z’ibanze.

Ati ” Kuba baragutoye bakugiriye icyizere nicyo ukwiriye kubagaragariza ubakorera neza, buri wese akwiriye kugira uruhare mu guhana amakuru.”

Abitabiriye ayo mahugurwa bagaragarijwe uburyo ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, ibyaha byo gusambanya abana, amakimbirane yo mu miryango, gutera abangavu inda batari buzuza imyaka y’ubukure n’ibindi, bihangayikishije umuryango Nyarwanda, ari na yo mpamvu hashyirwa imbaraga mu kubikumira.

- Advertisement -

Babwiwe kandi zimwe mu mpamvu zitera ihohoterwa zirimo ubugome, ubujiji, ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo bishingiye ku muco n’ibindi.

Hagaragajwe kandi ko kwishora mu businzi n’ibiyobyabwenge,irari no kutaganira ku bibazo ngo bikemurwe neza biri mu bikurura ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mukeshimana Evelyne umuyobozi w’umudugudu wa Mubuga mu kagali ka Kavumu nyuma yo guhugurwa, yagize ati “Mu ngamba za mbere mfashe ni ukwigisha abaturage kurwanya ihohoterwa, kurikumira, imbaraga zishyirwa mu kurwanya amakimbirane mu ngo no mu miryango, no kubaka ubufatanye mu kwihutira gutanga amakuru.”

Makuza Cyprien uyobora Umudugudu wa Rugendabari mu kagali ka Kankuba mu Murenge wa Mageragere avuga ko mu mudugudu ayobora hakunze kuboneka ihohotera ribabaza umubiri akenshi biterwa n’amakimbirne mu ngo akururwa n’ubusinzi.

Ati “Aya mahugurwa arimo imfashanyigisho zizadufasha mu biganiro n’abaturage kugira ngo tube twaca burundu ihohoterwa mu mudugudu wacu.”

Mukeshimana Evelyne umuyobozi w’umudugudu wa Mubuga mu kagali ka Kavumu yishimiye amahugurwa bahawe

Umuyobozi w’Isangano ry’Abagore baharanira Amajyambere y’Icyaro, Uwimana Xaverine yabwiye UMUSEKE ko uyu mushinga wo kurwanya ihohoterwa n’amakimbirane mu miryango witezweho umusaruro mu gukumira ibi bibazo bihangayikishije umuryango Nyarwanda.

Uwimana avuga ko aya mahugurwa agamije gufasha abahuguwe kwegera abaturage kuko mu Murenge wa Mageragere bagaragarijwe ko mu Karere ka Nyarugenge ufite ubwiganze mu byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’amkimbirane mu miryango.

Ati “Uyu mushinga ugamije kongerera ubumenyi inzego zirimo urubyiruko rw’abakorerabushake, DASSO, Community Policing kugira ngo bamenye amoko y’amahohoterwa ashingiye ku gitsina, bamenye uburyo bwo kuyakumira n’uburyo bwo kuyarwanya.”

Yakomeje agira ati “Umusaruro twiteze ni impinduka mu miryango, igabanyuka cyangwa icika burundu ry’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa abana baterwa inda ari abangavu, undi musaruro dutezemo cyane ni uko izi nzego zizaba zubakitse zifite ubushobozi bwo gukumira no gucyemura ikibazo igihe hari aho kibonetse.”

Uyu mushinga wo kurwanya ihohoterwa n’amakimbirane mu miryango wa Réseau des Femmes Oeuvrant pour le dévelopement Rural uterwa inkunga na UN Women ukazamara umwaka ushobora kongerwa mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge n’uwa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Uwimana Xaverine, yavuze  ko ihihoterwa rishingiye ku gitisina n’irikorerwa abana rihangayikishije.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW