Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Nyakanga 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagize Eric Rwigamba Minisitiri ushinzwe Ishoramari rya Leta, iyi na yo ni Minisiteri nshya.
Ni Minisitiri mushya muri Guverinoma, agiye kuyobora Minisiteri nshya nyuma ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere mboneragihugu, ikuriwe na Dr Jean Damascene Bizimana.
Rwigamba ni mushya muri Guverinoma ariko si mushya mu ishoramari yahawe kuyobora.
Rwigamba azobereye ibijyane n’iterambere no gushyira mu bikorwa ibikorwa by’ishoramari kwandika imishinga no kuyicunga.
Uyu mugabo kandi ni inzobere mu igenamigambi no gucunga imishinga iciriritse, imisoro, igenzura ry’imari, n’igenzura ku mari.
Rwigamba Eric mbere y’uko yinjira muri iyi Minisiteri nshya yari Umuyobozi mukuru w’inzego z’iterambere ry’Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, MINECOFIN.
Muri 2008-2011 yari ashinzwe umutungo mu kigo cya GroFin ishami ry’u Rwanda.
Muri uwo mwaka kandi yanakoze muri Ecobank ari umugenzuzi mukuru w’imari mu bihugu birimo na Uganda.
Ubu ari mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) ni umuyobozi wungirije ushinzwe isoko ry’Imari n’imigabane ndetse akaba ari mu bajyanama bashinzwe ubugenzuzi ku mari muri Banki Nkuru y’u Rwanda.
- Advertisement -
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) yakuye muri Letza Zunze Ubumwe za Amerika mu ishuri rya Oklahoma Christian University mu bijyanye n’Ubucuruzi n’imiyoborere.
Muri Uganda kandi yahize Kaminuza mu bijyanye n’ubucuruzi, ahabwa impamyabumenyi na Makerere University.
Muri iyi Minisiteri ishinzwe Ishoramari rya Leta, Dr Yvonne Umulisa Umwalimu wa Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Ubukungu, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho.
TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW