Muhanga: Gaz yaturitse itwika umugore mu maso mu buryo bukomeye

Nyiransengimana Lycie yatwitswe na Gaz bikabije inangiza igiisenge cy’inzu babamo mu Mudugudu  wa Binunga, mu Kagari ka Makera Umurenge wa Cyeza,  gaz yamutwitse mu maso n’ahandi ku mubiri.

Nyiransengimana Lycie watwitse na Gazi arwariye mu Bitaro bya Kabgayi

Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric yabwiye UMUSEKE ko bamenye amakuru ko uyu mubyeyi yasize acanye gaz asohoka hanze, agarutse asanga irimo gucumba umwotsi, agarutse yashyushye cyane ihita iturika iramutwika umubiri wose, itwika n’igisenge cy’inzu.

Bizimana yavuze ko bakimara kumenya iyo nkuru mbi, bohereje abakozi bo ku rwego rw’Umurenge bagezeyo bahamagaza imbangukiragutabara imujyana kwa muganga.

Ati: “Kujyana uwo mubyeyi kwa Muganga no kuzimya uwo muriro nibyo byihutirwaga, ubu abaganga barimo kumukurikirana.”

Uyu Muyobozi avuga ko usibye ubufasha bwo kwa muganga uriya mubyeyi arimo guhabwa, Ubuyobozi  bwasabye Umurenge  ko wihutisha ugasohora  icyangombwa cyo gusana iyo nzu kuko umugabo we yahise ajya mu yindi nzu ntoya cyane (annexe) kuko iyo bakodeshaga yahiye igisenge.

Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Muvunyi Jean Baptiste avuga ko basanze yahiye ku rugero rwa 30%, ariko akavuga ko azakira bashingiye ku bufasha n’imbaraga abaganga barimo gushyira muri  serivisi z’ubuvuzi bamuha.

Ati: “Dukurikije uko ameze turizera ko azakira gusa  bizafata igihe kinini.”

Muvunyi yavuze ko mu minsi ishize hari undi muturage wo muri uyu Murenge wa Cyeza babatabarije ko yahiye bitewe n’inkongi y’umuriro, bahagaze basanga yarangije gupfa.

Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana yasabye abatekesha gaz kuyitondera, kuko iyo ikoreshejwe nabi yangiza abayikoresha n’inzu iteretsemo.

- Advertisement -

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.