Muhanga: Ubuyobozi burashinjwa gukingira ikibaba abanyogosi bangiza ibidukikije

Abatuye mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Butare mu Murenge wa Kabacuzi,  bavuga ko abanyogosi bamaze kwangiza ishyamba rya Leta n’imigezi iriturukamo, bagashyira mu majwi ushinzwe umutekano  ko abyihishe inyuma, gusa we arabihakana.
Ishyamba rya Leta rifite hegitari zirenga 30 zangijwe n’abanyogosi bakingiwe ikibaba na bamwe mu bayobozi
Ishyamba rya Leta abanyogosi bashinjwa kwangiza ni mu gace kiganjemo amabuye y’agaciro.

Bamwe mu batuye munsi y’iri shyamba bavuga ko bamaze igihe batakambira inzego z’ibanze guhera mu Mudugudu wa Karambo batuyemo, ku Kagari no ku Murenge ko abanyogosi bangije ibidukikije ntibigire icyo bitanga ahubwo ushinzwe umutekano n’Umukuru w’Umudugudu bakabareba nabi.

Bakavuga ko bamaze kwangiza hegitari nyinshi bataretse n’imigezi mitoya 2 ihaturuka yiroha mu mugezi  wa Bakokwe ushyira Nyabarongo.

Umwe utashatse ko amazina ye ajya mu Itangazamakuru yagize ati “Abo banyogosi baracukura umusaruro w’amabuye bakuyemo bakawutwara kwa mutekano na Mudugudu inzego z’akarere ni iz’Umutekano zizabugenzure zirebe niba tubeshya.”

Uyu muturage na bagenzi be bahamya ko abo banyogosi abenshi ari abo muri uyu Mudugudu, bakibaza impamvu bangiza ushyamba rya Leta n’imigezi ntibahanwe.

Bati “Amakosa yo kwangiza ishyamba rya Leta n’imigezi twayabwiye inzego kuva ku Mudugudu ukagera ku Murenge ntacyo bigeze bitanga, ahubwo nitwe bahindukira bagatera ubwoba.”

Habimana Gaspard ushinzwe umutekano muri uyu Mudugudu avuga ko adacukura kandi mu banyogosi bahacukura nta numwe azi usibye kumubeshyera.
Ati “Baranshija ibinyoma ntabwo nakora ayo manyanga.”
- Advertisement -
Abaturage bavuga ko iri shyamba rya Leta n’imigezi babyangiza inzego z’ibanze zirebera
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi Ndayisaba Aimable avuga ko aho baherewe raporo bagerageje kurwanya abo banyogosi bafatanyije n’inzego z’umutekano ndetse n’abayobozi mu Mudugudu bagirango iki kibazo ntikikiriho’

Ati “Ahubwo abayobozi ku rwego rw’Umudugudu nibo badutungira agatoki tukajyayo.”

Ndayisaba yavuze ko mu minsi ishize aribwo baherutse kweguza Umukuru w’Umudugudu wavugwagaho ayo manyanga yo gukorana n’abanyogosi.
Akavuga ko nibasanga mutekano na Mudugudu wasimbuye uweguye babiru inyuma  bazahanwa.
Ati “Imirenge yose icukurwamo amabuye usanga yiganjemo iki kibazo, gusa ntabwo dutuje tugiye guhangana n’abangiza ibidukikije tuzababwira icyavuyemo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yabwiye UMUSEKE ko hari igihe usanga ababuvuga ari abayobozi ba za Kampani bahagaritswe kubera amakosa bagiye bakora mu bihe bitandukanye.
Gusa akavuga ko nibasuzuma bagasanga kwangiza ishyamba rya Leta n’imigezi bikorwa n’abayobozi ku rwego urwo arirwo rwose bifashishije abanyogosi bazafatirwa ingamba zirimo n’ibihano bikaze.
Ati “Cyakora muri raporo nahawe iherekejwe n’amafoto bigaragaza ko abo banyogosi bangije ishyamba n’imigezi kuko usibye amafoto hari na video yabo dufite iki kibazo turacyitaho.”
UMUSEKE ufite urutonde rw’abandi bantu bagura bakanacuruza amabuye y’agaciro, bakekwa gukorana n’abo bayobozi  bo ku rwego rw’Umudugudu.
Tuzakomeza dukurikirane ibivugwa muri iyi Nkuru kugeza ubwo hazamenyekana abashinjwa bose hamwe kuko bisaba gucukumbura mu buryo bwimbitse.
Umugezi wa Rukurura warangijwe

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga