Muhanga: Umugabo watewe icyuma afuhira inshoreke ye arembeye mu bitaro

Umugabo w’imyaka 35 arembeye mu bitaro nyuma yo guterwa icyuma mu gatuza n’abagabo bikekwa ko bari gusambanya umugore w’imyaka 30 bivugwa yari yarinjiye ariko bakaza gutandukana.

Amakuru avuga ko byabaye ku cyumweru tariki ya 24 Nyakanga, bibera mu Murenge wa Rongi, Akagari ka Gasagara mu Mudugudu wa  Nyabugombe, mu Karere ka Muhanga.

Uwahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko  mu ma saa yine z’ijoro  ryo ku cyumweru, uyu mugabo yagiye ku rugo rw’uwo mugore agasangayo abandi bagabo babiri,  maze  bararwana  ari nabwo yaje guterwa icyuma.

Yagize ati “Umugabo asanzwe ari inshoreke ,barabanaga, barongera baratandukana, bucyeye akajya yikururayo.”

Umugore avuga ko “yamwirukanye ariko ntabwo ashaka kuhacika. Njya kubona nkabona aragarutse. ikigaragara cyo bishoboka kuba yarahahuriye n’abandi bagabo,bikaba byaba byaraturutse aho.” niko uwahaye amakuru UMUSEKE yabwiwe n’uriya mugore.

Uyu waduhaye amakuru avuga ko uyu mugore yabanje gucika ubuyobozi ariko aza gufatwa akaba yarahise ashyikirizwa ubugenzacyaha sitasiyo ya Kiyumba. Ndetse abo bagabo bashyirwa mu majwi nabo bakaba  bagishakishwa.

Uwatewe icyuma nawe arembeye ku Bitaro bya Gasagara aho ari  gukurikiranwa n’abaganga.

UMUSEKE wagerageje kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi ariko mu majwi ye atubwira ko ari mu nama.

- Advertisement -

Ni mu gihe uyobora akagari ka Gasagara nawe yari yadusabye kuvugisha Umurenge kuko we ari gukora nka veterineri w’Umurenge nta makuru menshi afiteho gusa nawe aduhamiriza ko amakuru yayumvise.

Yagize ati “Ni umugabo wari wagiye gusambana ahantu bamukubitirayo nyuma baza kumubona ku irembo ry’aho hantu bari baziko yacyuye, bamubona ku irembo ryaho yanegekaye ariko bakabaza uwo mudamu ko ari we wamukubise ariko akabihakana ndetse ko atazi igihe yagereye aho.”

Kugeza ubu inzego zishinzwe iperereza ziri gukurikirana ngo hamenyekane ukuri kwa byo.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW