Musanze: Bariga uko ikoranabuhanga ryabafasha kumenya ahagiye kuba inkangu no kuzirinda

Mu Karere ka Musanze mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro, IPRC Musanze, hatangijwe amahugurwa azigirwamo ibijyanye n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga rishobora gutanga amakuru mu gace gashobora kwibasirwa n’ibiza by’inkangu n’uburyo bw’icyakorwa ngo bikumirwe mbere y’uko biba cyangwa mu gihe byabaye.

Ikoranabuhanga mu kurwanya inkangu rizigishwa kugera ku muturage wo hasi

Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye na Kaminuza yo mu Butariyani PARMA n’Ikigo cya Leta gishinzwe amazi n’umutungo kamere, ahuriramo abagera kuri 60 bagizwe n’abahanga mu by’inkangu, mu mikoreshereze y’ubutaka baturutse mu Turere twose tw’igihugu.

Abaturutse mu bigo bya Leta bigize aho bihurira n’imicungire n’imikorehereze y’ubutaka, amahugurwa bahabwa akaba agamije kubungura ubumenyi mu guhangana n’ibiza by’inkangu.

Umwarimu akaba n’umushakashatsi muri Rwanda Polytechnic ishami rya Musanze, Uwera Clautirde, avuga ko ubumenyi bazakura muri aya mahugurwa bazabwifashisha mu masomo batanga, abanyeshuri bakamenya uruhare rwabo n’icyo bafasha abaturage mu kurwanya inkangu.

Yagize ati “Muri aya mahugurwa tuziga uburyo bw’ikoranabuhanga rizahurizwamo amakuru y’ubutaka mu bice by’ubuhaname n’ibikunze kwibasirwa n’inkangu mu Rwanda, ajyanishwe n’imvura igwa muri ako gace ayo makuru adufashe kumenya ahashobora kwibasirwa n’inkangu, hafatwe ingamba zo kuyikumira n’icyakorwa mu gihe yabaye, tuzabyigisha mu mashuri abanyeshuri bamenye uruhare rwabo mu gukumira inkangu banabyigishe abaturage.”

Abaturutse muri Kaminuza zo ku mugabane w’u Burayi bari mu basangije ubumenyi Abanyarwanda mu kurwanya inkangu

Umukozi w’Akarere ka Kayonza ushinzwe ibijyanye no gutanga impushya zo kubaka, Dushime Elicienne, na we avuga ko aya mahugurwa ari ingenzi kuko azabungura ubumenyi bwo kwirinda inkangu, kuko zangiza ibikorwaremezo bidasize ubuzima bw’abaturage.

Yagize ati “Mu gihe cy’imvura hari ibice byinshi mu Rwanda byibasirwa n’inkangu, ibikorwaremezo byinshi bikangirika n’ubuzima bw’abantu bukahagendera, uyu ni umwanya wo kwiga tukamenya ahashobora kwibasirwa n’inkangu tukazikumira zitaraba, n’abaturage babigireho ubumenyi dufatanyirize hamwe kurwanya izo nkangu.”

Umuyobozi mukuru w’ishuri rikuru ry’ubumenyingiro IPRC Musanze, Eng.Abayisenge Emille avuga ko aya mahugurwa mu kurwanya inkangu, agamije gufasha abantu kugira ubumenyi buhagije ku ikoranabuhanga ryifashishwa mu gupima bakamenya ahashobora kuba inkangu n’uburyo bwo kuzirinda.

Yagize ati “Uyu mushinga wo kwiga ku bijyanye n’inkangu uburyo bwo kuzirinda n’icyakorwa igihe zabaye, wateguwe ku bufatanye n’ishuri ryo mu Butariyani PARMA  n’Ikigo cya Leta gishinzwe amazi n’umutungo kamere, bigamije gufasha abantu kugira ubumenyi ku ikoranabuhanga rya sofutiweya (Software) mu gupima bakamenya ahashobora kwibasirwa n’inkangu n’uko babyitwaramo igihe byabaye, ni ubumenyi buzagera no ku muturage ari yo mpamvu twatumiye abahanga mu by’ubutaka baturutse mu Turere twose tw’u Rwanda.”

- Advertisement -

Uyu mushinga uhuriyemo Kaminuza eshatu zo ku mugabane w’u Burayi arizo kaminuza ya PARMA yo mu Butariyani, iyo mu Budage n’iyo mu Bubirigi ndetse na kaminuza enye zo mu Rwanda IPRC Musanze, Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo, Ines Ruhengeri na UTAB Byumba, amahugurwa bakazayahabwa mu gihe kingana n’icyumweru, uhereye ku wa 12 Nyakanga, 2022.

Abaturutse muri Kaminuza zo ku mugabane w’u Burayi bari mu basangije ubumenyi Abanyarwanda mu kurwanya inkangu

Nyirandikubwimana Janviere