Ngoma: Gitifu arakekwaho gutorokana amafaranga y’abaturage 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyerwa, mu Murenge wa Gashanda mu Karere ka Ngoma witwa Hagenimana Potient, arakekwaho gutorokana amafaranga yatanzwe n’abaturage y’ubwisungane mu kwivuza angana ibihumbi 339Frw ndetse na mudasobwa yakoreshaga mu kazi.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Rurema II,Mudahigwa Oreste, asobanurira umunyamakuru wa Radio\TV flash , yavuzeko uwari gitifu yamwatse amafaranga yakusanyaga y’ubwisungane mu kwivuza maze agahita aburirwa irengero.

Yagize ati “Nta nyemezabwishyu yaduhaga.Twavuganaga hano. Bwa mbere mfata ayo kwa Jean Baptiste (umuturage wo muri uwo Mudugudu) nayafatiye bari guhinga mu njyemo.”

Abaturage bambuwe ayo amafaranga ,nabo bavuze ko bakwaga amafaranga n’uwo muyobozi ku gahato, none kuri ubu kwivuza bikaba biri kubagora kandi bari baratanze .

Umwe yagize ati “Gitifu twaramurebye, akajya ahora atubwira ngo Mituelle nazohereje,yabanje kutubwira ngo hari umugabo yazihaye, yazohereje.”

Undi nawe ati “Twarategereje,reba uko ndwaye gutya ,nategereje ngo nabona mituelle nkajya kwa muganga none byaramburiye.”

Aba baturage bavuga ko Akarere kagomba kubishyura amafaranga kuko yari umukozi w’Akarere.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie, yavuze ko nabo bakimushakisha bityo ko abaturage bahita bishyurwa.

- Advertisement -

Yagize ati “Ubutumwa tubaha ni uko bihangana kuko arimo gushakishwa, ntabwo twatereye iyo,ariko kuvuga ngo ubuyobozi bw’Akarere nibuyishyure, ntabwo twahita tuvuga aka kanya ngo tubishyure kuko natwe yagiye atorotse,ntabwo yasezeye ku kazi bigenwa n’amategeko, hari n’ibikoresho yatwaye kuko ntabwo yigeze akora ihererekanya bubasha.”

Amakuru avuga amafaranga yayakiraga mu ntoki ayahawe n’abayobozi b’imidugudu. Bigakekwa ko nabo hari ayo bivugwa ko batatanze kuko nta nyemezabwishyu yatangwaga.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW