Ngororero: Abaturage barembejwe n’imvubu ibonera ivuye muri Nyabarongo

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Ibiro by'Akarere ka Ngororero

Abaturage bo mu Murenge wa Ngororero mu Karere ka Ngororero batewe impungenge n’imvubu imaze igihe ibonera imyaka bahinze mu kibaya cy’umugezi wa Nyabarongo na Satinsyi, bagatunga agatoki ubuyobozi kutumva ikibazo cyabo.

Ibiro by’Akarere ka Ngororero

Iyi mvubu ikomeje konera abaturage akenshi mu masaha y’umugoroba nibwo yirara mu gishanga maze imyaka ihahinze ikayirisha, gusa ngo impungenge zikomeje kwiyongera kuko aho yarishaga mu gishanga hahinzwe none ikaba irimo isatira hafi y’abaturage.

Bamwe mu baturage bonewe n’imvubu bo mu Murenge wa Ngororero baganiriye na Radio/TV1, bagaragaje ko iki kibazo bakigejeje mu buyobozi bw’inzego z’ibanze ariko bukabyirengagiza nkana bubasaba amafoto y’imvubu.

Umwe muri bo ati “Ni mvubu yapima ibiro nka 600 na 700, isigaye iba mu gice cyo hakurya cya Muhanga ariko iyo bigeze nijoro iraza ikona, ikarya ibijumba, urubingo ikarisha, ibigori na byo ni uko. Hari igihe yaje irarisha ihaze iraryama yahakuwe n’abantu bari bajyanye inzoga ku Rubugabaga ibikanze.”

Abaturage impungenge ni zose kuko ibyo yaryaga hafi y’umugezi bitakiboneka kubera izuba, bigatuma bagira ikibazo cy’uko yazabasanga mu ngo zabo.

Umuturage agira ati “Nubwo turi guhinga nta cyizere dufite ko hari ikintu twazaramura, utwatsi yarishaga twari mu gishanga abantu bamaze kuhahinga none iri kugenda nka kilometero. Icyo dusaba ubuyobozi ni ukugoboka abo yoneye, biramuka bishoboka niba hari aho zarindirwaga bayifata bakayijyana hamwe n’izindi. Ubu nta we ugitambuka nijoro kuko hejuru ya saa kumi n’ebyiri uba ufite impungenge ko yagucamo kabiri.”

Ibi bigarukwaho na mugenzi we ati “Imvubu yaranyoneye bwa mbere mbwira Gitifu arambwira ngo keretse twayifotoye amafoto akaba ari yo bohereza ku Karere, nta telefone mfite nayifotoza ariko se bwo nayegera gute kandi iryana. Aho hantu nahakuraga ibitunga abana na mituweli, nari narahahinze amateke n’ibijumba none imvubu yarabiriye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yavuze ko iki kibazo aribwo yakimenya ariko ngo  bagiye gushaka uko bagoboka abonewe n’iyi mvubu ndetse bagakorana n’izindi nzego nka RDB bagashaka uko bayihakura.

Ati “Niba icyo kibazo gihari twagikurikirana, niba hari imvubu iri kona imyaka tugakurikirana abaturage bonewe hakaba hajyaho gahunda yo kubasubiza ibisimbura imyaka yabo nubwo ikibazo aribwo nkimenye.  

- Advertisement -

Turakurikirana kuko umuturage adakwiye kuharenganira, hari ibigo birebwa n’icyo kibazo nka RDB, nk’Akarere turakurikirana tumenye ngo ibyonwe bingana iki, ni abahe baturage bonewe tubone kwinjira mu kibazo harebwa uko bafashwa.”

Abaturage bavuga ko hakwiye gushakwa igisubizo mu maguru mashya kuko bafite impungenge z’uko izabasanga mu ngo, gusa ngo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwatereye agati mu ryinyo kandi badahwema kubugaragariza ikibazo.

Ikibazo cy’abaturage bonerwa n’imvubu si aha kigaragaye gusa kuko hirya no hino mu gihugu hagiye humvikana imvubu zitoroka ibyanya nyamburanga zikonera abaturage ndetse zigakomeretsa na bamwe.

Urugero rwa hafi ni tariki ya 29 Gicurasi, mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Muhoza aho yakomerekeje abaturage babiri ariko inzego z’umutekano zikaza kuyirasa igeze mu murenge Muko.

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW