Niteguye kongera kwiyamamaza mu yindi myaka 20 – Perezida Kagame

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riha amahirwe Perezida Paul Kagame yo kuzimamaza muri manda ebyiri z’imyaka itanu ziri imbere, gusa mu kiganiro yahaye France 24, Umukuru w’Igihugu yavuze ko ateganya kwiyamamaza mu myaka 20 iri imbere.

Perezida Paul Kagame avuga ko iby’amatora ari ubushake bw’abaturage n’amahitamo yabo

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’umunyamakuru Marc Perelman wa France 24, cyatambutse kuri iyi televiziyo mu masaha y’ijoro ku wa Gatanu, yamubajije niba azongera kwiyamamaza mu mwaka wa 2024.

Perezida Kagame ati: “Niteguye kongera kwiyamamaza mu yindi myaka 20 [Umunyamukuru amubaza, muzongera kwiyamamaza mu yindi myaka 20] Perezida Kagame ati “Ni amatora! Ni ukwivuguruza, ni ubwo buryarya navugaga [Umunyamakuru ati “hashobora kuba hari inzitizi y’umubare ntarengwa wa manda], Perezida Kagame ati “ariko ni amahitamo y’abaturage. [Umunyamakuru, amatora aba mu mucyo?] Perezida Kagame ati “Yego, mu byo abantu banenga, mwumvise nta wigeze avuga ko amatora atabaye mu mucyo no mu bwisanzure, mwanabyumvise ko biba ahandi ariko nta wigeze abivuga mu batunenga, ariko n’ubu tuvugana icyo kibazo hari aho kiri mu bihugu byateye imbere mura byumva ko hari aho byabaye mu matora ahantu bafite Demokarasi iteye imbere [Umunyamakuru ati “muri America?] Kagame ati “Yego.”

Kuri iyi Ngingo Perezida Kagame yakomeje ati “Ntekereza ko abantu bagomba kwifatira icyemezo, bo ubwabo ku byo bashaka gukora. Mufite ibibazo byanyu, abantu bashaka kuririraho, hanyuma mugashaka kumpa amabwiriza y’ibyo nkora, ni ukwivuguruza, mu matora abaturage ni bo bahitamo, kandi amatora avuga ko ari uguhitamo kw’abaturage.”

Nibwo bwa mbere Perezida Paul Kagame atangaje aho ahagaze ku matora ateganyijwe mu Rwanda nyuma yo gusoza manda ye ya 2017-2024.

Amatora y’Umukuru w’igihugu mu Rwanda aheruka kuba muri Kanama 2017, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yavuze ko Abanyarwanda mu gihugu imbere batoye ari 6,769,514 kuri 6,897,096 bari kuri listi y’itora, n’abandi 39,709 batoreye mu mahanga, ku barenga 44,000 bari kuri lisiti y’itora.

Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda yavuze ko Perezida Kagame yatowe n’Abanyarwanda 6,675472 bangana na 98,8%.

Mpayimana Philippe yatowe n’abantu 49,031 bangana na 0.73%, naho Habineza Frank atorwa n’abantu 32,701 bangana na 0.48%.

Amatora yabaye habanje ubusabe bw’Abanyarwanda bwo kuvugurura ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga, yabuzaga Perezida Kagame kwiyamamaza kuko yari asoje manda ebyiri z’imyaka 7.

- Advertisement -

Itegeko Nshinga rishya ryavuguruwe muri 2015, riha amahirwe Perezida Paul Kagame kuba nasoza iyi manda y’imyaka 7, aziyamamaza mu zindi manda ebyiri z’imyaka itanu imwe imwe. Gusa ntaho Itegeko nshinga rivuga ko iyo myaka nta yindi yakongerwaho.

Uko Perezida Paul Kagame yabibwiye France 24, bigenze uko bimeze, yaziyamamariza kuyobora manda itaha, n’izayikurikira, na nyuma yaho akiyamamaza muri manda ebyiri Itegeko Nshinga ribaye ritarahinduwe.

UMUSEKE.RW