Nyandungu Eco- tourism Park, ni ahantu ho kwigira no kuruhukira -Dr Ngirente

Abanyarwanda n’abanyamahanga baratangira kuryoherwa n’umutuzo, no kureba urusobe rw’ibinyabuzima biri muri Nyandungu Eco- tourism Park, iherereye mu gishanga cya Nyandungu mu Mujyi wa Kigali iba yafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere.

Minisitiri w’Intebe w’uRwanda, Dr. Edouard Ngirente asanga ibihugu bya Afurika bidakwiriye kujenjekera abangiza ibidukikije

I Kigali hatangiye inama ihuje abantu 2000 izwi nka African Protected Areas Congress  (APAC), ikazaba kuva ku wa 18 – 23 Nyakanga, 2022 aho bigira hamwe uburyo bwo kurushaho kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima hitabwa cyane cyane ku byanya bikomye muri Afurika.

Inama yabanjirijwe no gutaha ku mugaragaro pariki y’ubukerarugendo butangiza urusobe rw’ibinyabuzima, Nyandungu Eco- tourism Park, iherereye mu gishanga cya Nyandungu mu Mujyi wa Kigali.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard afungura inama yagize ati “Twatashye Pariki y’ubukerarugendo butangiza urusobe rw’ibinyabuzima ya Nyandungu. Ni igishanga cyari cyarangiritse ariko twaragitunganyije tugihindura ahantu ho kwigira no kuruhukira.”

Yavuze ko nubwo ubukerarugendo ari inkingi ikomeye y’ubukungu bw’u Rwanda, atari cyo cya mbere gituma rushyira imbaraga mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Yagize ati “Ahubwo ikidutera umurava ni uko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima tuzi neza ko ari ingenzi mu iterambere rirambye ritangiza ibidukikije.”

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakomeje avuga ko Afurika ikize ku rusobe rw’ibinyabuzima ndetse bishoboka ko yaba ari na yo ya mbere ku Isi.

Ati “Dufite imigezi myiza cyane, amashyamba, imisozi n’ibibaya utasanga ahandi uretse kuri uyu mugabane. Tugomba rero gushyira imbaraga mu kurinda no kubungabunga urwo rusobe.”

Juliet Kabera Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) we yavuze ko gutunganya Nyandungu Eco- tourism Park byatanze imirimo ku bagera ku bantu 4000 bayituriye, haterwa ibiti bisaga ibihumbi 17, ku buryo ubu iyi pariki usangamo amoko 62 y’ibiti bitandukanye n’ubwoko bw’inyoni busaga 100.

- Advertisement -

Gutunganya pariki ya Nyandungu ni umushinga wari umaze imyaka itandatu, ukaba utwaye agera kuri miliyari 4.5Frw.

Gutunganya iyi pariki na byo biri mu cyerekezo cy’u Rwanda cyo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, aho kugeza ubu 30% by’ubuso bw’u Rwanda buteyeho amashyamba.

Inama yatangiye i Kigali yitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta, uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn, uwahoze ari Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou n’abandi baturutse mu bihugu bitandukanye.

Aba banyacyubahiro baboneyeho umwanya wo gutera ibiti muri Pariki y’ubukerarugendo butangiza urusobe rw’ibinyabuzima ya Nyandungu ubwo yafungurwaga ku mugaragaro.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yasabye ibihugu bya Afurika kwirinda kuzarira bikihutira gushyiraho ingamba na politiki zihamye mu rwego rwo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima ashimangira ko u Rwanda rugeze kure muri urwo rugendo.

Muri Nyandungu Eco-Tourism Park, Dr Ngirente yavuze ko u Rwanda rwashyize imbere gahunda yo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima

DADDY SADIKI RUBANGURA / UMUSEKE.RW