Nyanza: Abaturage bubatse inzu z’abarokotse Jenoside barambuwe

Abaturage bubatse amazu y’abarokotseJjenoside yakorewe abatutsi 1994 batishoboye barataka igihombo cyo kumara amezi ane badahembwa amafaranga bakoreye nkuko bari babyijejwe.

Amazu abaturage bavuga ko bubatse yatashywe nabo yaragenewe

Ayo mazu yubatswe mu mudugudu wa Nyabisindu mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yubakishwaga na Reserve Force (abahoze ari ingabo z’u Rwanda bari mu kiruhuko) yaragenewe abaturage barokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 batishoboye batagira aho kuba.

Abubatse ariya mazu baganiriye na UMUSEKE bavuga ko bamaze amezi ane ayo mazu bubatse yaruzuye nabo yaragenewe barayatashye ubu bayarimo.

Mu bagize uruhare kugirango ayo mazu yuzure harimo abafundi,abayedi abateye irangi n’abandi.

Umwe muri bo yagize ati“Nkanjye bandimo amafaranga ibihumbi mirongo itandatu y’u Rwanda ariko amezi ane arashize ntarahabwa ibyo nijejwe kandi amazu yaruzuye nabo yaragenewe barayatashye.”

Mugenzi we nawe yagize ati“Dutangira akazi batwizezaga ko tuzajya duhembwa mu minsi cumi n’itanu ariko siko byagenze ubu twategereje nayo twakoreye amezi ane arashize tudahabwa ibyo twakoreye.”

Bariya baturage bakomeza bavuga ko kudahabwa ariya mafaranga bakoreye byabagizeho ingaruka zijyanye no kudahembwa.

Umwe ati“Ubu naje gukora ngirango ayo mafaranga amfashe kwiteza imbere kandi anamfashe mu mibereho ariko narayabuze ubu rero byansubije inyuma aho gutera imbere.”

Umunyamakuru wa UMUSEKE wageze aho ayo mazu yubatswe yasanze abo yaragenewe barayatashye bamubwiye ko bamaze ibyumweru bibiri bayarimo kandi bishimye kuko babagaho bagenda bacumbika mu mazu atandukanye.

- Advertisement -

Umwe mubakoreshaga bariya baturage wari uhagarariye Reserve Force utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yabwiye UMUSEKE ko icyo kibazo Reserve Force ikizi gusa ibirimo.

Ati“Mpamya ko mu minsi mike baraba bahembwe twabijyanye muri Reserve Force niyo igomba kubishyura.”

Mu ntangiriro za Nyakanga uyu mwaka wa 2022 mu kiganiro umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme aherutse kugirango n’abanyamakuru, UMUSEKE wamubajije ikibazo cya bariya baturage batishyuwe avuga ko ikibazo yakigejejweho nabo Kkndi yakiganiriyeho na Reserve Force yarishinzwe kubaka maze imubwira ko dosiye zabo zajyanwe ku biro bya Reserve Force (biherereye I Kigali).

Ati“Barabishyura vuba kandi baduhaye icyizere kuko urutonde rw’abakoze bose rwarakiriwe n’amafaranga babonye umubare wabo barabishyura vuba bidatinze.”

Nubwo uwakoresheje bariya baturage waruhagarariye Reserve Force n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza baha icyizere bariya baturage guhembwa vuba abakoze batarahembwa bo bavuga ko bakurikije igihe bakoreye bakwiye kuba barahembwe gusa bategereje ayo bakoreye ntibayahabwa.

Nta mubare w’amafaranga cyangwa umubare w’abakozi batahembwe wabashije kumenyakana gusa amakuru UMUSEKE wamenye nuko ayo mazu yubatswe muburyo imwe ituwemo imiryango ibiriTtwo in one) ayo mazu akaba atuyemo imiryango ine.

Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza