Nyanza: Utaragiye mu kizamini cy’akazi ni we wabonye amanota ya mbere – RIB hari abo ifunze

Abakozi 2 b’Akarere ka Nyanza barimo uwari Gitifu w’Umurenge by’agateganyo n’umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), batawe muri muri yombi bakekwaho ibyaha biremereye mu gihe cy’ikizamani cy’akazi.

Amapingu

Tariki ya 30 Kamena 2022 hatawe muri yombi Muhire John Partait ushinzwe ikoranabuhanga mu Karere ka Nyanza (IT) na Munyurwa Landrie umukozi ushinzwe abakozi muri RAB (HR).

Tariki ya 04 Nyakanga 2022 hatabwa muri yombi Mutesi Jean Pierre wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo mu Murenge wa Cyabakamyi (Bivugwa ko yabanje gucika nyuma akizana).

Bariya uko ari 3 bakekwaho ibyaha bibiri, ari byo Gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo n’icyaha cyo Gukoresha inyandiko mpimbano.

Biriya byaha bakekwaho byabaye taliki ya 21 Kamena, 2022 ubwo hakorwaga ikizamani cyo guhatanira imyanya y’ubunyamabanga nshingwabikorwa mu Mirenge ya Cyabakamyi na Ntyazo (Iriya Mirenge nta banyamabanga nshingwabikorwa ifite).

UMUSEKE wamenye amakuru ko Partait yahaye password (Ijambo banga) Landrie na Mutesi bakora ibizamini batageze aho ibizamini byabereye (ku ikoranabuhanga) kuko uriya IT w’Akarere ka Nyanza yari akuriye amasite (azi n’ijambo banga) yaho ibizimana biri kubera mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Bivugwa ko Landrie yagaragaye ari we wagize amanota ya mbere 95% bikanagaragara ko ari we wagombaga kubanza guhabwa akazi k’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, ariko nubwo byagaragara ko yatsinze si ko byari kuko atari yageze ahari kubera ibizamini ariho kuri UNILAK, ku biro by’Umurenge wa Busasamana no ku ishuri rya ILPD.

Amakuru akavuga ko yari mu mahugurwa ya RAB i Musanze abitabiriye ikizamini rero babonye ari we utsinze birabatungura kuko batari bamubonye, (abamuzi) ahabereye ibizimani.

Dr.Thierry Murangira uvugira RIB yabwiye UMUSEKE ko bariya uko ari batatu bakekwaho ibyaha biremereye.

- Advertisement -

Ati “Ibi byaha biraremereye turasaba abantu kuzibukira kuko ubushobozi, ubumenyi, ubushake n’ubufatanye n’abaturage mu kurwanya ibyaha burahari ukora wese icyaha akeka ko atafatwa ibyo ni ukwebeshya.”

RIB ivuga ko Urukiko rubahamije ibyaha bahanishwa igihano k’igifungo cy’imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi bagacibwa n’ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ariko atarenze miliyoni ebyiri.

Ati “RIB isaba abantu guca inzira nzima zitari iz’ubusamu, inzira zitari izo gukora ibyaha, inzira zirinda kuba umuntu yakora ibyaha ngo birinde iyo bimujyana muri gereza.”

Dr.Murangira yongeyeho ati “Abantu bace ukubiri n’ibyaha twiyubakire u Rwanda ruzira icyaha.”

Imirenge ya Cyabakamyi na Ntyazo nta banyamabanga nshingwabikorwa ifite kuko bombi barirukanwe mu bihe bitandukanye bazira amakosa yo mu kazi.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW  i Nyanza