Nyaruguru: Umukecuru wasenyewe n’ibiza amaze imyaka 5 asiragira asaba kubakirwa

Mukagatare Immaculee, wo mu Mudugudu wa Musindi, Umurenge wa Rusenge mu Karere ka Nyaruguru, yavuze ko amaze imyaka irenga itanu asiragizwa n’ubuyobozi, bumwizeza kumwubakira nyuma y’aho asenyewe n’ibiza, arasaba kubakirwa.

Ubuyobozi buvuga ko uriya mukecuru azubakirwa kuko ari ku rutonde, ariko we amaze imyaka 5 ubu butumwa budahinduka

Ubuyobozi bwo buvuga ko ari ku rutonde rw’abazubakirwa.

Asobanurira akababaro ke umunyamakuru wa Radio/Tv1 yagize ati ”Ni akantu twari twarazingazinze, duhungutse, dusaba utubati dushyiraho, utubati tudusaziraho, turatobagurika, wareba hejuru ukabona ku ijuru.”

Yakomeje agira ati “Iyo ukwezi kwavaga nijoro kubera ya myenge, ya myenge yaratubonesherezaga. Noneho amazi akajya agwa mu nzu hagati, ibiti birabora, tugiye kubona tubona irahirimye.”

Uyu mukecuru avuga ko inzu ye yasenyutse mu mwaka wa 2017 ariko ko kugeza n’ubu acumbikisha kuko ubuyobozi bumwizeza kumwubakira ariko ntibikorwe.

Yagize ati “Barambwira ngo ndi ku rutonde, ngasubirayo kwishyuza, bakambwira  ngo ndi ku rutonde. Noneho nsigaye nsubirayo bakambwira ngo njyewe ndi uwa FARG (Ikigega gitera inkunga abacitse ku icumu batishoboye). Ubwo wagira ute, ubibwirwa n’ubuyobozi?”

Ibi kandi bishimangirwa na bamwe mu baturanyi be aho bavuga ko imyaka agezemo atagakwiriye gusiragizwa.

Umwe yagize ati “Abandi barubakirwa, n’ejo bari bamutoye mu cyiciro cy’abubakirwa, baraza baramufotora, baramubwira ngo ejo bundi uzaba wabonye inzu, tubona abandi ziruzuye, we twumva nta kintu  bamuvugaho.”

Undi na we yagize ati “Buri uko tujya mu nama bamwizeza ko bazamwubakira, buri munsi, buri munsi, kugeza uyu munsi ntabwo turabibona ko bamwubakira. Ikibura rero natwe ntabwo tukizi.”

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusenge, Muhayimpundu Speciose yavuze ko kuba atarubakirwa ari uko yacumbikiwe n’umwana we ariko ko akiri ku rutonde rw’abazubakirwa.

Yagize ati “Ngira ngo ntibeshye ndumva twaranamusuye. Umwaka ushize koko agomba gufashwa na FARG, ariko noneho kubera ubushobozi, amafaranga yabaye macye umwaka ushize, nta nubwo acumbikiwe n’abaturanyi bandi, umwana we babana.

Uwo rero mu by’ukuri kuba umuntu abana n’umubyeyi we, mu guhitamo twabanje abandi  ari bo bihutirwa kurusha umubyeyi ubana n’umwana we. Ariko uyu mwaka twamushyize ku rutonde rw’abazubakirwa kandi bizakemuka.”

Abaturanyi b’uyu  mukecuru bavuga ko kuba acumbikiwe n’umwana we ari uko nta yandi mahitamo ubuyobozi butakabigize urwitwazo ngo areke gufashwa.

Ikindi ni uko umwana  we ubuyobozi buvuga ko babana afite umugore bagasanga batagakwiriye kumucumbikira.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW