Perezida Kagame yakeje umukobwa we n’umukwe bibarutse ubuheta

Ubu ibyishimo ni byose mu muryango w’Umukuru w’Igihugu, nyuma yaho umukobwa we Ange Kagame ndetse n’umukwe we, Ndengeyingoma Bertrand , bibarutse ubuheta.

Imfura ya Ange Kagame na Ndengeyingoma iteruye ubuheta bwabo

Ifoto umukuru w’Igihugu yashyize ku rubuga rwa twitter, yerekana , umwuzukuru we wa mbere ateruye uwa kabiri, maze ayiherekesha  amagambo abashimira ati “ Mwishyuke Ange na Bertrand “

Abantu batandukanye ku rubuga nabo bahise bashimira umuryango kubwo kwibaruka.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie vianney, kuri twitter yagize ati “Byizaaaa mbega amakuru meza. Mwishyuke cyane  Ange Kagame  na Bertranda ku bw’uwo mugisha  uva ku Mana. Ishimwe ku Mukuru w’Igihugu n’Umuryango wose.”

Mu mpera z’umwaka wa  2018 nibwo Ange Kagame yasabwe anakobwa na Ndengeyingoma Bertrand, biyemeza kubana akaramata. Bidatinze muri Nyakanga 2020 nibwo bibarutse umwana wa mbere aba umwuzukuru wa mbere wa Perezida Kagame.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW