Perezida Tshisekedi yaraye i Luanda, isi yose imuhanze amaso we na Perezida Kagame

Congo, u Rwanda, Akarere ndetse n’isi yose bihanze amaso Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, na Perezida Paul Kagame ku kuba bazimya umuriro urimo waka mu Burasirazuba bwa Congo, no kugera ku mahoro arambye muri aka Karere k’Ibiyaga Bigari.

Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yaraye muri Angola

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Congo Kinshasa, Felix Tshisekedi byatangaje ko yageze ku murwa mukuru wa Angola ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 5 Nyakanga, 2022 aho yitabiriye ibiganiro by’amahoro bimuhuza kuri uyu wa Gatatu na Perezida Paul Kagame.

Uyu munsi wa Gatatu tariki 6 Nyakanga, 2022 ushobora kuba ari rwo rufunguzo rwo guhosha amakimbirane amaze igihe atutumba hagati ya DR.Congo n’u Rwanda.

Tshisekedi arahura na Perezida Paul Kagame ku butumire bwa Perezida wa Angola, João Lourenço.

Perezida Joao Lourenço, ni we uyoboye Inama Mpuzamahanga yiga ku Bibazo by’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGRL/CIRGL), akaba yarahawe inshingano n’Umuryango wa Africa yunze ubumwe (UA/AU) kuba umuhuza mu makimbirane ari hagati ya Congo Kinshasa n’u Rwanda.

Akigera muri Angola, Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yagiranye ibiganiro na Perezida Joao Lourenço mu biro bye.

 

Umwuka mubihagati y’ibihugu wari ugeze ku gasongero

U Rwanda rushinja DR.Congo kuba idakemura ibibazo by’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ahubwo ingabo zayo zigafatanya na wo mu ntambara zo kurwanya inyeshyamba za M23 zigizwe n’abanyekongo bavuga i Kinyarwanda.

- Advertisement -

Ku wa Mbere ku munsi wo kwizihiza isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 28, yabaye tariki 4 Nyakanga, 2022 Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiriye kuri Televiziyo y’Igihugu yavuze ko ibibazo biri muri Congo bikwiye gukemuka mu nzira y’ibiganiro aho kuba intambara.

Perezida Kagame ati “Turavuga ngo twese dukeneye amahoro, kandi dukeneye amahoro twembi, hakenewe amahoro mu Rwanda, hakenewe amahoro muri DR.Congo, bityo tugomba guhana amahoro, bityo ntibizemerwa na rimwe ko FDLR izafashwa kuza mu Rwanda cyangwa kururasaho ikica abaturage bacu, ntabwo twigeze tubikorera Congo.”

Muri iki kiganiro Perezida Paul Kagame yasabye ko Congo yita ku kibazo cy’abavuga Ikinyarwanda bahashyizwe n’amateka, aho guhora ishaka guhunga ikibazo cyayo ikakegeka ku baturanyi.

Ikinyamakuru Financial Times mu nkuru giheruka kwandika muri Congo, cyasubiyemo amagambo Perezida Félix Antoine Tshisekedi yakibwiye ko igihe ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi bitakemuka, bishobora kuganisha ku ntambara hagati ya Congo n’u Rwanda.

Amahanga akomeje gukomakoma ngo iyo ntambara itaba, Perezida Uhuru Kenyatta uyoboye Umuryango wa Africa yunze Ubumwe aherutse gutumiza inama y’Abakuru b’Ibihugu yarimo n’uw’u Rwanda na DR.Congo mu rwego rwo kuganira kuri ibi bibazo.

Mu myanzuro yabo harimo ko imirwano ihita ihagarara, ndetse inyeshyamba (M23) zikareka uduce zafashe, icyo gihe zari zifite Umujyi wa Bunagana, ariko ibitero bya FARDC byarakomeje kuri zo, ndetse na zo zifata utundi duce twinshi.

Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo ageze muri Angola yagiranye ibiganiro na Perezida waho

UMUSEKE.RW