PSG yerekanye umutoza mushya wasimbuye Mauricio Pochettino

Nyuma yo gutandukana n’uwari umutoza mukuru wayo, Mauricio Pochettino, ikipe ya Paris Saint-Germain, yerekanye umutoza mushya, Christophe Galtier. Ni umuhango wabaye ku wa Kabiri tariki 5 Nyakanga. Uyu mutoza yasinye amasezerano azamugeza muri Kamena 2024. Arasabwa guhesha PSG igikombe cya UEFA Champions League iyi kipe inyotewe.

Christophe Galtier azatoza PSG kugeza mu 2024

Akimara kwerekanwa, Christophe yavuze ko yishimiye kuba umutoza wa PSG, asaba abafana kuzamuba hafi kugira ngo azabashe kugera ku ntego ze.

Abajijwe ku cyo avuga ku mukinnyi, Neymar Junior, uyu mutoza we yasubije ko yifuza kumugumana, mu gihe ikipe yo yifuzaga kumushyira ku isoko.

Galtier yatoje amakipe arimo Olympique Marseille nk’umwungiriza ndetse nk’umutoza mukuru w’agateganyo, Olympique Lyonnais nk’umwungiriza, Saint-Étienne, Lille yahesheje igikombe cya shampiyona mu 2021 na Nice yavuyemo ajya muri PSG.

Galtier yatozaga Nice umwaka ushize
Galtier yerekanywe nk’umutoza mushya wa PSG usabwa guhesha ikipe Uefa Champions League

UMUSEKE.RW