RDC: Abantu 114 bamaze kwandura icyorezo cya Monkeypox muri Maï-Ndombe

Imibare yatangajwe n’inzego z’ubuzima mu Ntara ya Maï-Ndombe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yagaragaje ko abantu 114 bamaze kwandura icyorezo cya Monkeypox kuva umwaka wa 2022 watangira.

Ubushita bw’inguge (Monkeypox) bumaze gufata abantu 114 mu Ntara ya Maï Ndombe

Muri iyi Ntara iki cyorezo kimaze guhitana abantu batanu. Abashinzwe ubuzima bavuga ko abari hejuru y’imyaka 15 bibasirwa kurusha abandi.

Kuwa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022 Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Ntara ya Maï-Ndombe , Dr Faustin Bekonda, yavuze ko mu Turere 14 tw’ubuzima muri iyi Ntara utugera ku munani twibasiriwe n’iki cyorezo gihangayikishije Isi.

Dr Faustin Bekonda yahamagariye abaturage gukurikiza amabwiriza bahawe arimo kwirinda kurya inyamaswa z’ishyamba zifite ibisebe no kubahiriza amategeko y’isuku.

Yagize ati “Niba nta ngamba zifatika, iyi ndwara irandura cyane, ishobora kwanduza Intara zose.”

Intara ya Mai-Ndombe, izengurutswe n’amashyamba menshi arimo inyamaswa nyinshi ikaba ikorerwamo ibikorwa birimo ubworozi n’ubuhigi, buri mwaka igaragaramo abantu bandura icyorezo cya Monkeypox.

Umuganga ukuriye Ishami rya OMS rishinzwe gukurikirana indwara y’ubushita, Dr Rosamund Lewis aherutse gutangaza ko Monkeypox idakwirakwira cyane nk’izindi virus zirimo na Coronavirus.

Yakomeje avuga ko hataraboneka ibimenyetso byerekana ko iyi virus yihinduranya ikabyara izindi, ariko ngo haracyari gukorwa ubushakashatsi.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus ku wa 23 Nyakanga yemeje ko iki cyorezo ari” ikibazo cyihutirwa kireba ubuzima bw’abatuye Isi.”

- Advertisement -

Dr Tedros avuga ko Monkeypox irimo gukwirakwira ku Isi hose mu buryo bwihuse, kandi bwose butaramenyekana, ariko ko bukeneye gufatirwa ingamba zishingiye ku mabwiriza mpuzamahanga y’ubuzima.

OMS ivuga y’uko abarenga 16.500 bo mu bihugu 75 bamaze kwandura ubushita bw’inguge(MonkeyPox).

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW