RDC: Kabund wahoze ari somambike wa Tshisekedi yashinze ishyaka rigamije impinduka

Jean-Marc Kabund, kuri uyu wa mbere, tariki ya 18 Nyakanga, yatangije ishyaka rye bwite yise “Alliance pour le changement”. Avuga ko yiyemeje guhangana na Perezida Felix Tshisekedi bigamije guca gutotezwa n’agasuzuguro.

Jean Marc Kabund na Perezida Tshisekedi bahoze ari inshuti zikomeye

Kabund yahoze ari Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, yeguye kuri uyu mwanya nyuma y’uko umurinzi we arwanye n’abarinzi ba Perezida Tshisekedi mu ntangiriro za 2022.

Umwanzuro wo kwegura, Kabund yawufashe nyuma y’uko tariki 12 na 13 Mutarama abasirikare bashinzwe kurinda Perezida bigabije urugo rwe, bagata muri yombi umwe bari bashinzwe kumurinda.

Kabund kandi yahoze ari umuyobozi n’Umurwanashyaka w’Ishyaka UDPS rya Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.

Nyuma yo kwegura, yatangaje ko hafunguwe “urupapuro rushya rw’amateka” rwo guhangana n’abatoteza bagakorera iyicarubozo aba Congomani.

Kabund imbere y’abanyamakuru kuri uyu wa mbere yahishuye ko yaburiye Tshisekedi ko “kudategura amatora ku gihe byagira ingaruka mbi cyane ndetse bikagambanira igitekerezo cya Demokarasi muri UDPS ariko akabimwangira.”

Yagize ati “Twiyemeje gushyiraho igihugu cya demokarasi nyacyo gishingiye ku ndangagaciro zishingiye ku muryango uwo ari wo wose wa none.”

Jean Marc Kabund yaciye amarenga ko Perezida Tshisekedi yifuza gutinza cyangwa kuburizamo amatora yo mu 2023 kugira ngo agume ku butegetsi.

Uyu mugabo wahoze ari umwizerwa kwa Tshisekedi avuga ko Perezida ari gukoresha iturufu irimo ibibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo kugira ngo amatora azegezwe inyuma.

- Advertisement -

Mbere y’umwaka umwe ngo habe amatora ya Perezida muri 2023 ishyaka rya Perezida Tshisekedi rikomeje gutakaza amaboko.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW