RDC yemejwe nk’umunyamuryango wa karindwi wa EAC

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yemejwe ku mugaragaro nk’igihugu cya 7 kigize umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba.

Perezida wa RD Congo Antoine Felix Tshisekedi

Kuri uyu wa 11 Nyakanga 2022 i Arusha muri Tanzaniya nibwo RD Congo yemejwe ku mugaragaro nk’umunyamuryango wa EAC, yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

Kwemezwa ku mugaragaro bije nyuma yuko DRC yakiriwe muri Mata 2022 n’ibindi bihugu bigize uyu muryango.

Inteko ishinga amategeko ya Kongo nayo yemeje muri Kamena umwaka ushize umushinga w’itegeko ryemerera kwinjira muri uyu muryango w’akarere.

Umuryango w’ibihugu bya Afrika y’Uburasirazuba washyizweho mu mwaka wa 2000.

Muri ibi bihe Repubulika ya Demokarasi ya Congo ihanganye n’umutwe wa M23, byitezwe ko hazoherezwa ingabo za EAC zitarimo iz’u Rwanda muri kiriya gihugu guhashya uyu mutwe ukomeje kuzonga FARDC.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW