Ishuri ryigenga AMIZERO riza ku mwanya wa mbere mu gutsindisha umubare munini w'abanyeshuri
Bamwe mu babyeyi barerera mu ishuri ribanza Centre AMIZERO banenga bagenzi babo banga gushyira abana mu ishuri ahubwo bagahitamo kubohereza mu muhanda bajyanywe no gusabiriza amafaranga y’intica ntikize.
Muvunyi Esron umwe mu barerera mu ishuri AMIZERO avuga ko nta kintu gitera agahinda nko kubona hari abana bagejeje imyaka yo kwiga, ukababona mu muhanda barimo gusabiriza amafaranga adafite icyo amaze.
Muvunyi yavuze ko ari imyumvire mibi ya bamwe mu babyeyi bitwaza ubukene bwo mu Miryango.
Ati “Ubuyobozi bushyire ingufu mu kwigisha abo babyeyi kugira ngo iyo ngeso ya bamwe mu babyeyi bohereza abana babo gusabiriza icike.”
Uyu mubyeyi avuga ko amafaranga bakura mu muhanda nta kamaro abagirira kuko usanga bayanywereye.
Kayirangwa Josée avuga ko kuba hari abitwaza ubukene bwo mu muryango bigatuma ataribyo kubera ko mu mashuri abanza ya Leta nta mafaranga ababyeyi basabwa.
Yagize ati “Hari abana bakomoka mu Miryango itishoboye biga muri iki kigo, ndasaba ababyeyi bagenzi banjye bagifite iyo myumvire kuyihindura bagashyira abana mu ishuri.”
Kayirangwa yavuze ko abagize Isibo bahagurikiye iki kibazo cyo kugenzura ingo zifite abana bataye ishuri cyabonerwa igisubizo vuba.
Umuyobozi w’ishuri Centre AMIZERO Mukantagara Immaculée yabwiye UMUSEKE ko mu banyeshuri barererwa aha harimo abo Umurenge wagiye wohereza ubakuye mu miryango ikennye, akavuga ko benshi barangije amashuri yisumbuye ubu bakaba bageze muri za Kaminuza.
Abana 151 harimo abiga mu mashuri y’incuke n’abanza nibo basoje ibyiciro barimo uyu mwaka w’amashuri wa 2021-2022, abaharerera bakavuga ko usibye ubumenyi abana babo bahakura hiyongeraho n’uburere bushingiye ku ndangagaciro bahabwa muri iki kigo.