Ruhango: Basabwe gucukura ibyobo by’amapoto bategereza amashanyarazi baraheba

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Kalima ni uwa Duwani babuze umuriro w'amashanyarazi nyuma yo gusabwa gucukura ibyobo bizafata inkingi z'Umuriro w'amashanyarazi.
Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Kalima n’uwa Duwani(Douane) mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Bweramana ho mu Karere ka Ruhango,  bavuga ko basabwe gucukura ibyobo bifata inkingi z’Umuriro w’amashanyarazi, barabikora kugeza ubu amaso yaheze mu Kirere.

Akazi ko gucukura ibyobo abaturage basabwe barakarangije bategereza ko bahabwa umuriro w’amashanyarazi baraheba.

Abo baturage bavuga ko mu minsi yashize Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bweramana n’Ikigo gishinzwe ingufu REG, baje kubabwira ko bagiye kubaha umuriro w’amashanyarazi ari uko babanje gucukura ibyobo bizafata inkingi z’amashanyarazi.

Aba baturage bavuga ko akazi bari basabwe ko gucukura ibyobo bakarangije batanga na raporo ko barangije gucukurqma ibyobo bategereza ko bazana inkingi n’amashanyarazi baraheba.

Umukuru w’Umudugudu wa Kalima, Mwumvaneza Thèophile avuga ko hagiye gushira amezi 5  kuva bacukura ibyo byobo batarabona igisubizo cy’umuriro basabwe  cyangwa  ngo babahakanire ko bitagishobotse.

Ati “Akazi abaturage basabwe twaragakoze ntabwo tuzi impamvu  ituma bataduha umuriro nk’abandi baturage  bamaze igihe bawubonye.”

Ntihemuka Seti avuga ko hari ingo batarutse igihe batangaga umuriro, kandi baturanye, babajije impamvu  byakozwe gutyo babasubiza ko barimo gutunganya inkingi.

Ati “Hashize amezi 2 badusubije ko barimo gutunganya amapoto.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana Ntivuguruzwa Emmanuel yabwiye UMUSEKE ko gucukura iyo myobo ari  igikorwa cyiza cyo kugeza amashanyarazi ku baturage batarabasha kuyabona, akavuga ko ipoto ishingwa ahantu hacukuwe umwobo ugendeye ku bipimo biteganywa kandi biri mu nyungu z’abaturage.

Yagize ati “Abaturage bavuga ko bitinda turabumva kuko umuturage utaragera ku mashanyarazi aba yumva yahita ayabona uwo munsi ariko hari iby’ibanze bikorwa nk’ibi byo gucukura imyobo, gushinga amapoto, kugezaho insinga no kuzoherezamo umuriro, turabizeza ko amashanyarazi abageraho bidatinze kuko inzego z’Ubuyobozi zigiye gukurikirana iki kibazo.”

- Advertisement -
Hari uduce dutandukanye usanga Ubuyobozi bwizeza abaturage ibikirwaremezo birimo amazi, imihanda n’umuriro w’amashanyarazi imyaka igahita indi igataha batabibonye.

Ahubwo bakabishyira mu bikorwa ari uko Itangazamakuru ribigaragaje cyangwa Perezida wa Repubulika agiye gusura abaturage.

Usibye abo baturage bataka kutabona umuriro w’amashanyarazi,  hari na Koperative hinga umuceri mu gIshanga cya Base bari basezeranyije guha umuriro ikawubura.

Bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Kalima ni uwa Duwani babuze umuriro w’amashanyarazi nyuma yo gusabwa gucukura ibyobo bizafata inkingi z’Umuriro w’amashanyarazi.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango