Rusizi: Umusaza n’umukecuru basanzwe ahahoze amashyuza bapfuye

Urupfu rw’uyu musaza w’imyaka 62 y’amavuko n’umukecuru w’imyaka 50 y’amavuko babanaga mu rugo rwabo rwamenyekanye mu gitondo  cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Nyakanga, 2022 saa mbiri n’igice (8:30).

Mu Karere ka Rusizi

Aya makuru y’urupfu rw’u musaza ufite izina rimwe rya Samvura na Colleta MUKANTIRIMA bo mu Mudugudu wa RUKAMBA,  mu kagari ka Mashyuza mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi bari basanzwe batunzwe n’umurimo wo kwasa inkwi bakazigurisha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, NGAMIJE Ildephonse yadutangarije ko bikekwa ko bapfuye bakurikiranye umuzi w’igiti wumye bakicwa na gaze iri ahahoze haba amashyuza.

Yagize ati “Ayo makuru ni yo, nayamenye mu gitondo saa mbiri n’igice. Umusaza witwa Samvura, umukecuru witwa Mukantirima Colleta bari batunzwe no gutashya udukwi bakagurisha, basanzwe mu kinogo cyakamyemo amashyuza bafite agashoka n’umupanga bapfuye.”

Ati “Ntabwo ari ikinogo kirekire, birakekwa ko bari bazindutse gushaka udukwi bashobora kuba bari bakurikiranye mo umuzi w’urukwi wumye, basanze bapfuye hakeka ko bishwe na gaz idasanzwe irimo.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko inzego za Police na RIB zavanyemo imirambo yabo ikaba yajyanwe i Kigali gupimwa kugira ngo harebwe koko niba bishwe n’ubukana bw’iyo Gaz iri muri icyo kinogo.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ I RUSIZI.