Rwamagana: Imyaka ine irashize babwirwa ko kwimurwa ahaturikirizwa intambi biri ‘kwigwaho’

Bamwe mu baturage bo mu tugari twa Kabuye na Karambi mu Murenge wa Rubona ndetse n’abo mu Kagari ka Bicumbi mu Murenge wa Mwurire, mu Karere ka Rwamagana, bagaragaje ikigo NPD-COTRACO , gituritsa intambi, gishaka amabuye yifashishwa mu kubaka, ibikorwa byacyo bibasenyera inzu bityo ko ubuyobozi bwabafasha kubimura.
Ibiro by’Akarere ka Rwamagana

Abaturage bavuga ko bagaragaje iki kibazo nyamara ubuyobozi ntacyo bubafasha kandi inzu zabo ziri gusenyuka.

Umwe yagize ati“Intambi ziraza, nk’ubu rugiye guturika uri hano, ujya kumva ubutaka buraguteruye. Mbese ni nkakuriya umutingito  umeze.”

Undi nawe ati” Kiraturika inzu igahita isadukamo kabiri. Cyane cyane iy’amatafari, Iyo bari guturitsa urutambi inzu zihita zihubangana zigasenyuka.Ni iyanjye yaraturutse. Ubu twateye umucanga, hafi yo ku muryango biri hafi yo kuba byariduka.”

Mu Murenge wa Rubona, hari aho abaturage bavuye mu mazu bakajya gucumbika nk’uko bivugwa n’abaturage.

Umwe ati“Urugero ni uru , inzu ya Nzabamwita , yararangiye, (yereka umunyamakuru), reba n’iyi yarasadutse bituranye, ni iyanjye ni uko.”

Undi nawe ati“Hari izaguye, hari n’abimutse ahubwo, tujya tubivuga bikarangira ngo tuzabikurikirana, bikarangira gutyo.No gusana twarabihagaritse, kuko twarasanaga baturitsa bikaba birarangiye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Rajdabu , yavuze ko ubuyobozi bwavuganye na NPD ndetse iri gushaka aho yakwagurira ibikorwa ku buryo bitabangamira abaturage, abaturage bafite bakaba bakwimurwa.

Yagize ati“Ngira ngo ni ukureba aho abaturage batuye, tukareba naho ubugari bwaho bakorera , tukaba twavugana na NPD, kuko twagiye tubasaba kugira ahantu hanini bakorera , hatazagira ingaruka ku baturage, twabiganiriyeho nabo, twumva nabo babyemera igisigaye ni ukureba aho hantu bashobora gukorera hatagira ingaruka ni hehe,babe ariho bakorera, nicyo gisubizo kirambye.”

- Advertisement -

Aba baturage bavuga ko bamaze imyaka ine bagaragaje iki kibazo cy’ituritsa ry’intambi , bagasaba ubuyobozi ko bwabishakira igisubizo kirimo no kwimurwa aho hantu.

IVOMO: RADIO/TV1
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW