Tshisekedi yashimangiye ko atifuza RDF mu ngabo za EAC zizajya muri Congo

Mu ijambo rye ku munsi wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 62 y’ubwigenge bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, tariki ya 30 Kamena 2022, Perezida Tshisekedi yagarutse ku kibazo cy’umutekano cyiganje mu burasirazuba bw’igihugu, cyane cyane ku ntambara ingabo ze zihanganyemo na M23.

Umukuru w’igihugu yerekanye ko inzira y’amahoro ya Nairobi, yatangijwe na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta ayishyigikiye.

Abakuru b’ibihugu bya EAC ubwo baheruka guhurira i Nairobi bemeranyijwe guhuza imbaraga mu rwego rwo kurandura imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo.

Nk’uko Perezida Tshisekedi yabitangaje ngo inama zabaye ziri mu rwego rwa politiki mu ishyirwa mu bikorwa ry’Itangazo ry’amasezerano ya kabiri y’abakuru b’ibihugu bakurikije amasezerano ashyiraho Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Yagize ati “Ni muri urwo rwego kandi kohereza ingabo z’akarere mu burasirazuba bw’igihugu cyacu bigomba gushyirwa mu rwego rwo gushyigikira ingabo zacu, ingabo za EAC zigizwe n’ingabo zaturutse mu bihugu bimwe by’inshuti, abagize Umuryango, kugira ngo zitange umusanzu kurandura burundu ihohoterwa n’umutekano muke.” 

Perezida Tshisekedi yashimangiye ko yasabye ko ingabo z’u Rwanda zidakenewe mu ngabo za EAC zitegerejwe kujya guhangana na M23 yabereye ibamba Leta ye.

Yagize ati “Nasabye kandi mbona ko u Rwanda rutitabira, kubera ubwitange bwarwo n’ubufatanye hamwe n’umutwe w’iterabwoba wa M23.”

Perezida Tshisekedi yashimangiye ko yashyizeho gahunda yo kwambura intwaro inyeshyamba zose zigasubizwa mu buzima busanzwe mu rwego rwo guha ituze abaturage.

Yakuriye inzira ku murima imitwe yitwaje intwaro ko itazongera kwinjira mu nzego z’umutekano, kabone n’ubwo abayigize barambika hasi intwaro ku bushake, ahubwo ko abakoze ibyaha by’intambara bazabiryozwa imbere y’ubutabera.

https://www.youtube.com/watch?v=d4fDuthZfmM

 

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW