U Rwanda rwavuze ku birego byo gufasha Centrafrica guhindura Itegeko Nshinga

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yamaganye ibirego byo kuba u Rwanda ngo rufasha ubutegetsi buriho muri Centrafrica guhindura itegeko nshinga, ngo Perezida uriho yemererwe kwiyamamaza muri manda ya Gatatu.

Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda

Ibi birego bidasanzwe ku Rwanda byazanywe n’umuryango witwa G16, rikaba ari ihuriro ry’imiryango ya sosiyete sivile rigamije kurinda itegeko nshinga muri Centrafrica, ryashinzwe ku wa 30 Werurwe, 2016.

Iri huriro rivuga ko u Rwanda rufite ingabo muri Centrafrica rutera inkunga ibikorwa byo guhindura itegeko nshinga rya kiriya gihugu.

Mu gihe iryo tegeko nshinga ryahinduka, byaha amahirwe Perezida Faustin-Archange Touadéra kongera kwiyamamaza muri manda ya gatatu.

Aganira na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yamaganye ibyo birego.

Yagize ati “U Rwanda nta buryo ubwo ari bwo bwose bwakwivanga muri politiki y’imbere ya Repubulika ya Centrafrica.”

Dr Biruta avuga ko u Rwanda riri hariya mu rwego rwihariye kuva mu mpera z’umwaka wa 2020: Iyo mpamvu nta yindi ni ugufasha ko amatora aba kubera ko icyo gihe imitwe yitwaje intwaro yendaga kuyaburizamo.

Ati “Ingabo zacu nta muntu uwo ari we wese zishobora gushyigikira, cyangwa kwivanga mu bibazo bya politiki y’imbere muri Centrafrica.”

Yavuze ko izo ngabo ziri mu Mujyi wa Bangui kandi inshingano yazo ari iyo kurinda ibigo bya Leta n’ibikorwa remezo ndetse n’abaturage ba Bangui, n’igihugu cya Centrafrica.

- Advertisement -

Indi nshingano ya ziriya ngabo ngo ni ukubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano za kiriya gihugu.

U Rwanda rwohereje ingabo muri Centrafrica ndetse zagize uruhare runini mu migendekere myiza y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tliki ya 27 Ukuboza, 2020 mu gihe inyeshyamba zashinzwe na François Bozizé, CPC zari zarahiriye kuyaburizamo.

Ingabo zo mu mutwe udasanzwe u Rwanda rwohereje hariya zagiye kunganira ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zarimo kugabwaho ibitero n’inyeshyamba, ndetse uretse izo ngabo zidasanzwe 300, u Rwanda rufite abasirikare n’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro bwa UN ifatanyamo na Africa yunze Ubumwe, MINUSCA.

UMUSEKE.RW